Hussein Tchabalala yongereye amasezerano muri AS Kigali

Nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, Hussein Shaban yari yabonye ikipe muri Aziya ariko ahitamo kuguma mu Mujyi wa Kigali.

AS Kigali yemeje ko Hussein Shaban yongereye amasezerano azamugeza mu 2024

Nk’uko ikipe ye yabitangije ibicishije ku mbuga nkoranyambaga, Tchabalala yongereye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2024.

Yongereye amasezerano nyuma yo kubanza kuvugwa mu biganiro n’kipe yahozemo ya Rayon Sports ariko nyiri ubwite akaba yarahakanye ko nta biganiro yagiranye n’iyi kipe.

Mu Rwanda, Tchabalala yakiniye amakipe arimo Amagu FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, Rayon Sports na Bugesera FC yavuyemo aza muri AS Kigali FC.

Hanze y’u Rwanda yakiniye Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo, ahava yerekeza muri Éthiopian Coffee Sports Club muri Mutarama 2019.

Tchabalala ari mu batsindira AS Kigali cyane

UMUSEKE.RW