Huye: Ishimwe ry’abahinzi ba kawa bungukiye mu gukorera ibiti ngo bitange umusaruro

Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye barishimira umusaruro bagezeho nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwita kuri iki gihingwa, byatumye babasha kugurisha kawa nziza bikura mu bukene.

Gukorera kawa neza i Maraba byatumye ihorana ubuzima bwiza bakirigita ifaranga

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga bwo gukangurira abahinzi kwita kuri kawa.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, burimo gukangurira abahinzi kubagara, Gusazura ndetse no kurimbura ikawa zishaje, buzagera ku bahinzi ba kawa mu gihugu hose.

Aha mu Murenge wa Maraba ikawa zirengeje imyaka 30 zarimbuwe kuko zitagifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro, hanakozwe ibikorwa byo gukata iziri munsi y’iyo myaka kugira ngo zongere zishibuke mu rwego rwo kongera umusaruro.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bavuga ko kubahiriza gahunda zigamije kuzamura iki gihingwa bungutse byinshi byatumye kawa yabo ijya ku rwego rwo hejuru bituma umusaruro wabo wiyongera.

Mudacyahwa Innocent utuye mu Mudugudu wa Nkorwe, Akagali ka Buremera mu Murenge wa Mataba yabwiye UMUSEKE ko ubuhinzi bwa kawa bwabateje imbere, bihabanye nko mu myaka yo hambere.

Avuga ko yatangiye guhinga Kawa mu mwaka wa 1983. Hambere bagorwaga no gutunganya umusaruro wabo aho bakoreshaga insyo za gakondo ariko ubu bakaba baregerejwe inganda.

Yagize ati “Ikawa y’ubu urayisarura bya bitumbwe ukabijyana ku nganda bakaguha amafaranga noneho bagasigara bitunganyiriza kawa yabo, urebye imvune z’umuhinzi ni ukuyikorera.”

Mudacyahwa yishimira kuba ubukungu bwabo nk’abahinzi ba kawa bwarazamutse ndetse bakaba bagurirwa umusaruro ku giciro cyiza.

- Advertisement -

Ati “Mbere twagurishaga ikilo cy’ikawa yumye kuri 120 Frw kandi wavunitse, ariko ubu umuntu abona amafaranga ahagije kandi atavunitse, reba kugira ngo ikilo cy’ibitumbwe bibisi ukigurishe 600Frw.”

Ibi abihuje na Hakizimana Yohana wavuze ko umusaruro bagurisha wazamutse ndetse n’abahinzi bahabwa ubushobozi butandukanye.

Yagize ati “Twageze kuri byinshi tubikesha kawa, ubu naguzemo ihene n’ingurube, nkorera kawa yanjye nteganya kwiteza imbere.”

Aba baturage bavuga ko uyu mwaka babonye umusaruro ufatika bakaba biteguye gusazura kawa kugira ngo bitegure umusaruro wisumbuyeho mu mwaka utaha.

Gusazura bituma igiti cya kawa cyongera kuba gito, kigatanga umusaruro no guhangana n’ibyonnyi

N’ubwo bamaze gutezwa imbere na kawa bagaragaje imbogamizi ku ifumbire mvaruganda, basaba ko bajya bahabwa ihagije byaba ngombwa bakagira amafaranga batanga aho guhabwa iy’ubuntu rimwe na rimwe ntigere kuri bose ku kigero bifuza.

Bamazwe impungege ku ifumbire mvaruganda ko bazafashwa kuyibonera ku gihe ariko bibutswa gusasira kawa hifashishijwe bimwe mu byatsi ndetse no gukoresha ifumbire y’imborera kuko imara igihe mu butaka.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, kivuga ko guha ubushobozi abahinzi b’ikawa bisobanuye byinshi ku bukungu bw’u Rwanda kuko iri ku isonga mu byoherezwa mu mahanga.

Alexis Nkurunziza Ushinzwe igihingwa cy’ikawa muri NAEB avuga ko ku rwego rw’igihugu 24% by’ibiti bya kawa birengeje imyaka 30 ariyo mpamvu bifuza kubisimbuza.

Avuga ko igiti kikiri gito kiba gifite ubushobozi bwo kwera ibilo bigera ku 10 mu gihe igiti gishaje umuhinzi ashobora no kubura umusaruro w’ikilo kimwe.

Ati “Tuba duhomba nk’igihugu kuko nk’uko mubizi tuba twifuza umusaruro mwinshi.”

Nkurunziza avuga ko mu gihe ku rwego rw’igihugu hose basazura ibiti bya kawa, umusaruro wava ku nyongera ya 3% ukagera ku 10%.

Ati “Ari nayo mpamvu bitumanura kugira ngo tuze hano dufatanye n’abahinzi tubabwire icyo kibazo bacyumve, dufatanye gushaka umuti ariwo gusimbuza ibiti bishaje.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André avuga ko abahinzi bo mu Murenge wa Maraba bagize uruhare rukomeye mu gukorera kawa, kongera umusaruro, gucisha kawa mu nganda bigamije kubyimbya umufuko w’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko kawa ifatiye runini ubukungu bw’akarere n’igihugu muri rusange asaba abaturage guharanira kuzamura umusaruro.

Ati “Niba igiti cyeraga 3kg haranira y’uko bwa buso buto ufite, wa mubare w’ibiti ufite byibura igiti cyawe cyera guhera kuri 5kg kuzamura, iyo ukirigise ifaranga n’imibereho yo mu rugo rya terambere ry’ubukungu riba ryaje ya mibereho myiza iba yaje.”

Yakomeje agira ati “Ibiti byose bishaje bigomba gusazurwa, uyu munsi dufite ubutaka buto kandi abaturage bari kwiyongera, bwa butaka butoya rero tutabubyaje umusaruro uko bikwiye ngo ubuso buto dufite dutereho za kawa, dushobore kweza umusaruro mwinshi n’ubundi twaba dufite ibiti bitagira icyo bitanga.”

Yasabye abaturage bose kugira uruhare mu kuzamura umusaruro w’ikawa bakava ku muhigo wa Toni zirenga 1000 besheje uyu mwaka wa 2021/2022, umwaka wa 2022-2023 bakazarenza Toni 1500.

Mu Murenge wa Maraba bafite inganda 5 zitunganya kawa, abaturage basabwe gukora ubushabitsi buhamye muri iki gihingwa, bakagira umwihariko mu ikawa nziza ifite uburyohe bwizewe.

Abahinzi ba kawa kandi basabwe gufumbira ikawa bakoresheje by’umwihariko imborera, gutera imiti irwanya indwara z’ibyonnyi birimo ibyitwa Umugese, akaribata na Gikongoro.

Mu 2020/21, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo miliyoni 16,8 by’ikawa byinjije asaga miliyoni 61,5$, ni ukuvuga ko agera kuri miliyari 62.2Frw, akaba yariyongereyeho 1,83% ugereranyije na miliyoni 60,4$, zinjijwe mu bilo miliyoni 19,7 byoherejwe mu mahanga mu mwaka wabanje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André
Gusimbuza ikawa ishaje bikorwa nyuma y’imyaka 30 ikawa itewe, igiti kirarandurwa hagaterwa kawa nshya
Abaturage b’i Maraba bavuga ko bahagurukiye kongera umusaruro w’i Kawa kuko ibaha ifaranga rifatika
Gukata kawa hakurwaho amashami adatanga umusaruro, ibisambo no gusazura byongera umusaruro ku giti
Abahinzi ba Kawa i Maraba bavuga ko umwaka utaha bizeye umusaruro ushimishije biturutse ku bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Huye