Ibitaramenyekanye byahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro

Tariki 28 Kamena ni umunsi wundi w’amateka ku ikipe ya AS Kigali FC, nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa. N’ubwo iyi kipe yegukanye iki gikombe, ntabwo byayigwiririye kuko mbere yo gutangira urugendo rwo kugishaka, hakozwe inama zitandukanye zo hagamijwe guhuza ibitekerezo byo kugishaka.

Casa Mbungo agira ibanga ryihariye ryo gutsinda amakipe akomeye

Umutoza mukuru w’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, Casa Mbungo nk’usanzwe ufite ubunararibonye mu gutoza, yakoresheje ibanga rikomeye ryatumye we n’ikipe atoza begukana iki gikombe.

Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko ubwo uyu mutoza yahabwaga inshingano muri AS Kigali, nta gikombe yari yasabwe muri uyu mwaka ahubwo yasabwaga kuza mu myanya myiza. Ibi bikaza bishimangirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe, Gasana Francis.

Ibanga ryabaye irihe?

Umwe mu baba muri AS Kigali imbere, yabwiye UMUSEKE ko Casa yafashe buri mukinnyi mukuru, akamuganiriza ukwe ariko agamije kumusaba ubufatanye n’ubwitange kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza ibe yanakwegukana igikombe.

Ijambo Mbungo yagiye akoresha mu gutangira uru rugamba, yabazaga umukinnyi ati “Musore ko tugiye gutangira urugamba, witeguye kumfasha?”

Mbungo yageze kuri Bate, bagirana ikiganiro cyatumye uyu munyezamu agaragara nk’umunyamwuga kuruta uko bamwe babitekereza.

Ikiganiro cya Casa na Bate:

Casa: Bate ko tugiye gutangira urugendo rwo gushaka igikombe cy’Amahoro, witeguye kujya mu izamu ukamfasha?

- Advertisement -

Bate: Umutoza njye rero nkubwije ukuri, ntabwo niteguye kubera impamvu ndi bukubwire.

Casa: Kubera iki?

Bate: Impamvu ni iyi. Njye nibwo ndi gukiruka imvune kandi nari maze ntakina. Urumva ko umubiri utaramera neza. Ahubwo nakugira inama yo gukinisha Ntwari Fiacre kuko ni umunyezamu mwiza kandi utanga icyizere, ikirenze kuri ibyo avuye mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Akeneye gukomeza kuzamura urwego rwe. Njye ndabona yadufasha kandi nzagufasha kumuba hafi.

Casa: Urakoze. Reka dufatanye dushake iki gikombe kandi birashoboka.

Nyuma y’iri banga Mbungo yakoresheje, byarangiye ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ibifashijwemo na Kalisa Rashid watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa nyuma.

AS Kigali yahereye kuri Étincelles FC, irayisezerera ihita ihura na Gasogi United, iyitsinda umukino ubanza, banganya uwo kwishyura. Ihita ihura na Police FC iyitsinda umukino ubanza, banganya uwo kwishyura, ihura na APR FC ku mukino wa nyuma.

Ubusanzwe uyu mutoza azwiho kumenya kubaka urwambariro rwe, cyane cyane iyo afite ikipe irimo abakinnyi bakuze nk’abo AS Kigali ifite [Haruna, Bishira].

AS Kigali FC yegukanaga igikombe cya Kane cy’Amahoro, Mbungo kikaba icya Kabiri yari yegukanye muri iyi kipe. Ibindi byegukanywe na Mateso Jean de Dieu na Sogonya Hamiss Cyishi.

AS Kigali FC yageze ku ntego yayo
Bate Shamiru yaganiriye na Casa mbere yo gutangira urugamba rwo gushaka igikombe begukanye
Ntwari Fiacre yagize uruhare rukomeye ku mukino wa nyuma AS Kigali yatsinzemo APR FC

UMUSEKE.RW