Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr Zerihun Abebe, umugabo ukomoka muri Ethiopia wahawe kuyobora Ibitaro byitiriwe umwami Faisal.
Dr Zerihun Abebe wahawe kuyobora Faisal, yari asanzwe akuriye ishami rishinzwe uburezi, amahugurwa n’Ubushakashatsi muri ibyo bitaro, umwanya yagiyeho muri Kamena uyu mwaka.
Asimbuye kuri uyu mwanya undi Munya-Ethiopia, Prof. Miliard Derbew, wagizwe Umuyobozi w’ibi Bitaro mu mwaka wa 2020, akaba abikoramo nk’inzobere mu buvuzi bw’abana.
Dr Adebe azwiho kuzamura Ibitaro bisanzwe akabigeza ku rwego rukomeye.
Uyu mugabo agiye kuyobora Faisal mu gihe muri Mata uyu mwaka ibi Bitaro byahawe uburenganzira bwo gukora nk’ibya Kaminuza, aho abanyeshuri bazajya babihugurirwamo mu gihe bari ku ishuri.
Mu itangazo ryashyizeho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ku wa 21 Mata 2022, rivuga ko bifite umwihariko wo gutanga serivisi z’ubuvuzi bugezweho bushobora gutuma byoroherwa no gutanga ubuvuzi, amahugurwa no gukora ubushakashatsi bwizewe.
RSSB na yo yahawe Umuyobozi Mushya
Rugemanshuro yemejwe nk’umuyobozi wa RSSB, umwanya yagiyeho muri 2020.
- Advertisement -
Uyu muyobozi ahawe umwanya mu gihe muri iki kigo mu bihe bitandukanye cyagiye cyigaragaramo ibibazo birimo no kuba abakoresha ubwisungane mu kwivuza ”Mituelle de Sante” batabona imiti ihenze mu mavuriro, bagasabwa kwigurira hanze.
Mu bandi inama y’Abaminisitiri yemeje harimo Louise Kanyonga, wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’Ingamba mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB.
Richard Niwenshuti yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, akaba yari ashinzwe ishanzwe ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri iyo Ministeri naho Abimana Fidele agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Iikorwaremezo. Yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho w’agateganyo.
Isabelle Umugwaneza yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya CommonWealth muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda,.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yahawe abayobozi batandukanye barimo Godfrey Kabera akuriye Ishami ry’Igenamigambi n’Ubushakashatsi , Jean Bosco Ndayisenga agirwa ushinzwe kugenzura imishinga.
Ariane Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe igenamigambi muri iyi Minisiteri.
Mu bandi bemejwe n’Inama y’Abaminsitiri harimo abasjinjacyaha 10 bo ku rwego rwisumbuye n’abandi 12 bo ku rwego rw’ibanze.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yahawe abakomiseri babiri ari bo MBbazi Judith na Nyiramadirida Fortune.
Undi wahawe umwanya ni Ndabikunze Evalde wagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Rwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW