Icyiciro cya Gatatu kigiye kugaruka

Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Jules Karangwa, yemeje ko mu mwaka utaha w’imikino 2022/2023, hazakinwa shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.

Umuvugizi wa Ferwafa wungirije, Jules Karangwa

Mu Rwanda haracyari amarushanwa make mu mupira w’amaguru, ari naho benshi bahera basaba ko abashinzwe kuyobora umupira w’amaguru kuyongera mu buryo bwose bushoboka.

Muri uko kongera amarushanwa, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko hagiye kugaruka shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu cyahozeho nk’uko byemejwe na Jules Karangwa.

Ati “Mu marushanwa dufite, dufite icyiciro cya Gatatu twifuza ko kizatangira umwaka utaha. Ni umwanzuro wafashwe n’Inteko Rusange y’umwaka ushize. Turashaka kugifungura ku buryo cyajya gikinwa n’amakipe menshi.”

Gusa Jules yongeyeho ko bikiri kuganirwaho binanozwa neza, kugira ngo iyi shampiyona izatangire buri kimwe kiri ku murongo.

Ati “Ni igitekerezo kikiri kuganirwaho kinanozwa muri za Komisiyo zibishinzwe no mu rwego rw’abafatanyabikorwa bose n’abandi bose bireba. Kizkinwa mu buryo bwo kugera ku bantu bose.”

Nk’uko uyu muvugizi wa Ferwafa wungirije yakomeje abivuga, gushyiraho iki cyiciro cya Gatatu, ngo ni uburyo bwiza bwo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira kugira ngo bazagere mu cyiciro cya Mbere bafite imikino myinshi mu maguru kandi baratinyutse.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, wavuze ko mu kwezi kwa Mbere mu mwaka utaha, iyi shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, izatangira.

Muri byinshi Edmond yavuze, yavuze ko amakipe azajya aba abiri ya nyuma mu Cyiciro cya Kabiri, azajya amanurwa mu Cyiciro cya Gatatu.

- Advertisement -

Amakipe azakina muri iki cyiciro, azaba ari ay’abatarengeje imyaka 20, amarerero, amakipe y’abakiri bato b’amakipe yabigize umwuga, amashuri ysimbuye n’amakipe azaba ahagarariye Uturere.

UMUSEKE.RW