Igikombe cya Afurika cya 2023 cyigijwe inyuma

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye Inama Rusange ihuza Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yigaga ku ngingo zitandukanye.

Igikombe cya Afurika cyagombaga kuba mu 2023 cyashyizwe mu 2024

Iyi Nama yayobowe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yemeje ko Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika rigomba kuzabera muri Côte d’Ivoire mu 2023 mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga, ryashyizwe muri Mutarama 2024 muri icyo gihugu.

Ibi byashimangiwe na Dr Patrice Motsepe uyobora CAF, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ati “Igikombe cya Afurika cya 2023 kizaba hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023. Ni imwe mu ngingo yaganiriweho.”

Izindi ngingo zizweho zikanafatwaho imyanzuro, ni igikombe cya Super kizakinirwa muri Tanzania muri Kanama 2022.

Ikindi cyaganiriweho, ni umukino wa nyuma uhuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo. Amakipe yageze ku mukino wa nyuma azajya umukino ubanza n’uwo kwishyura aho gukina umukino umwe nk’ibisanzwe.

Benjamin Mkapa Stadium ya Tanzania ni yo izakira umukino wa Super Cup 2022

UMUSEKE.RW