Ikipe y’abagore n’iy’ingimbi zizungukira mu masezerano ya Rayon na SKOL

Ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2022 nibwo habaye umuhango wo kuvugurura amasezerano y’imikoranire hagati ya Skol Rwanda n’ikipe ya Rayon Sports aho ayari asanzwe yari asigaje umwaka umwe.

Ubwo abayobozi b’impande zombi bashyiraga umukono ku masezerano

Nk’uko Ubuyobozi bwa Rayon bwabitangaje, amasezerano y’ubufatanye impande zombi zashyizeho umukono azarangira mu 2026. Bivuze ko azamara imyaka ine.

Kimwe mu biyakubiyamo, ni uko ikipe izajya imenyerwa buri kimwe ku makipe y’abakobwa n’ingimbi b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ubwo basinyaga amasezerano mu 2021, icyo gihe Rayon Sports yari yemerewe kujya ihabwa arengaho gato miliyoni 200 Frw ku mwaka.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’andi yari yavuguruwe mu Werurwe 2021.

Kuri iyi nshuro, nibura iyi kipe buri mwaka izajya ihabwa arenga miliyoni 330 Frw, bivuze ko arenga miliyoni 100 Frw yamaze kongerwa ku masezerano yari asanzwe.

Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y’imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

Uretse aya mafaranga Rayon sports izanagenerwa ibikoresho, ibikorwaremezo ndetse muri aya masezerano harimo no gushoboza iyi kipe kugira amakipe y’abagore n’abato.

Aya masezerano y’imyaka itatu yongerewe mu gihe haburaga umwaka umwe ngo ayari asanzwe arangire. Amakuru ahari agahamya ko ubuyobozi bwa Skol bwashimye cyane imikoranire n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho.

- Advertisement -
SKOL yishimiye aya kongera gukomezanya na Rayon Sports
Miliyari y’u Rwanda irenga niyo Rayon Sports izahabwa
N’abafana bishimiye aya masezerano

UMUSEKE.RW