Dr Musafiri yahagarariye Perezida Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr  Ildephonse Musafiri , kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024,yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku mikoreshereze y’ifumbire n’ubutaka, Africa Fertilizer and Soil Health Summit.

Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ikaba yahuje abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.

Intego y’iyi nama y’iminsi ibiri, ni uguhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu kureberagamwe uruhare rw’i mikoreshereze y’ifumbire n’ubutaka, hagamijwe kurandura ikibazo cy’umusaruro mucye ukomeje kugaragara mu buhinzi bwo muri Afurika.

Muri iyi nama, yitezweho gushyiraho igenamigambi ry’imyaka 10 rigamije gushyiraho ingamba mu buhinzi.

Iri genamigambi rizashyiraho ingamba n’ishoramari riteza imbere abahinzi hagamije gukungahaza ubutaka no gushaka igisubizo ku mikoreshereze y’ubutaka mu bihugu byose bya Afurika.

Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ubuhinzi,Iterambere ry’icyaro ,Ubukungu n’iterambere ry’ibidukikije, Amb. Joseffa Leonel Correia Sacko, yavuze ko ubutaka bwa Afurika bugeramiwe n’ibibazo bitandukanye bityo agasanga ikoreshwa ry’ifumbire ku bahinzi ari igisubizo cyirambye.

Iyi nama ibaye mu gihe abagera kuri miliyoni muri Afurika bahura n’ikibazo cy’ibiribwa n’inyunganiramirire.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -