Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Vanesa na Biramahire Abeddy

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Biramahire Abeddy wakiniraga AS Kigali FC, yerekeje mu gihugu cya Oman aho bivugwa ko agiye gukinayo ndetse n’ikipe yamaze kuyibona.

Kagame Vanesa na Biramahire Abeddy ubwo basezeranagaho

Umugore w’uyu mukinnyi ari we Kagame Vanesa, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye Abeddy ko kubaho atari hafi ye bizamugora, undi amusubizanya ubwuzu bwinshi.

Ati “Rukundo rwanjye siniyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze uteri hafi yanjye.”

Biramahire yahise amusubizanya amagambo arimo urukundo. Ati “Urakoze mugore wanjye.”

Inshuti za hafi za Abeddy zahamirije UMUSEKE ko uyu mukinnyi agiye gukina muri Oman atagiye mu igeragezwa. Ntabwo nyiri ubwite aragira icyo atatangaza kuri aya makuru ariko igihari ni uko yamaze kugera muri iki gihugu.

Uyu mukinnyi na Vanesa bamaze igihe bakundana, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu w’imfura yabo yitwa Biramahire Ayman Janis utaruzuza umwaka.

Biramahire yakiniye amakipe arimo Police FC, AS Kigali FC, Mukura VS, Buildcon FC yo muri Zambia na Club Sfaxien yo muri Tunisia.

Abeddy yari yasoje amasezerano muri AS Kigali
Vanesa amaze igihe akundana na Abeddy

UMUSEKE.RW