Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Kuri uyu wa Gatatu muri Angola nibwo habereye ibiganiro bihuje Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, abakuru b’ibihugu biyemeje “kongera kubaka icyizere” no gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo batumvikanaho.

P.Kagame na Tshisekedi i Luanda bongeye gukorana mu ntoki

Ku meza y’ibiganiro hariho isahani irimo ibibazo by’inyeshyamba za M23 n’indi iriho ibibazo by’umutwe wa FDLR, buri ruhande rushinja urundi gushyigikira no gukoreshwa mu guhangabanya umutekano wa buri gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DR.Congo byatangaje ko inama y’i Luanda yasoje imirimo yayo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 mu masaha y’igicamunsi, ndetse Abakuru b’Ibihugu bageze ijambo ku Banyamakuru.

Kuri Twitter banditse ko “Inama yari igamije kugarura icyizere hagati y’ibihugu bibiri bituranyi.”

Icyo cyizere kigomba kubakwa na Komisiyo itekerezwa kujyaho ndetse ikazakorera inama yayo ya mbere muri Angola tariki 12 Nyakanga, 2022 i Luanda.

Mu yindi myanzuro yafashwe ikomeye harimo kugira ubushake bwo kongera kubyutsa umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati ya Kinshasa na Kigali.

Ubutumwa bwa Twitter ya Perezidansi ya DR.Congo bugira buti “Iyo nzira yo gukemura ibibazo iteganya guhagarika imirwano ak kanya no kuva mu duce inyeshyamba za M23 zafashe nta yandi mananiza.”

Muri ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR.Congo banavuze ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro, Perezidansi ya congo ivuga ko ibyo “byo kubyaza umusaruro umutungo kamere ngo ntibigomba gukorwa hatabayeho kubaha ubusugire bwa buri gihugu.”

Felix Tshisekedi asanga nta mpamvu y’umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda kimwe n’abaturage b’ibi bihugu

Perezida wa Angola João Lourenço yavuze ko iriya Komisiyo izajyaho izaba irimo Umusirikare Mukuru wo mu ngabo za Angola, izakora akazi kayo ariko bitabangamiye urwego rusanzweho rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka rwashyizweho n’Inama Nkuru y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGRL) urwo rwego rukaba ari Expanded Joint Verification Mechanisms (EJVM).

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko FDLR na yo yavuzweho hanzurwa ko igomba kurandurwa, naho ibibazo bya M23 Congo igakomeza kubikemura binyuze mu nzira y’ibiganiro by’i Nairobi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi nama y’i Luanda yageze ku myanzuro ishimishije, agendeye ku bwumvikane bwayiranze bigizwemo uruhare na Perezida, João Lourenço.

Yavuze koi bi biganiro byo muri Angola ari umusingi ku kongera gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi, no kubana neza kw’abaturage babyo.

Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo n’abaturage babyo “nta mumaro bifite”, ahubwo ngo bihungabanya umutekano, aho kugira icyo byongera ku iterambere, n’imibereho myiza by’abaturage muri ibyo bihugu.

João Lourenço, Perezida wa Angola yagize ati “Nishimiye ko hari intambwe zagezweho, kubera ko twumvikanye guhagarika intambara.”

João Lourenço, Perezida wa Angola urimo hagati yavuze ko hatewe intambwe ikomeye yo guhagarika intambara

U Rwanda na Congo bimaze amezi birebana ay’ingwe, ndetse byakurikiwe n’intambara ya M23 aho Congo ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba, u Rwanda rwo rukayishinja gufatanya na FDLR aho kuyirwanya nk’umutwe w’iterabwoba.

Kubera iyo mpamvu Congo yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda, harimo no kubuza ingendo z’indege za RwandAir, kugabanya amasaha imipaka yakoraga ndetse habayeho guhohotera Abanyekgo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda baba muri DR.Congo. Yenda ibi biganiro by’i Luanda bishobora gusiga byinshi byongeye gusubira ku murongo.

P.Kagame na Tshisekedi

HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW