Ingabo za EAC ziyemeje kwirukana burundu M23 ikomeje kwahagiza ingabo za Leta ya Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ubwo intumwa z'ingabo za EAC zakirwa muri Komini ya Rwenzori

Intumwa z’ingabo z’akarere z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zagiye gutata ikibuga mu rwego rwo kuzinjira ku butaka bwa Congo byeruye zihashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje Uburasirazuba bw’iki gihugu by’umwihariko umutwe wa M23 uyobowe na Gen Sultan Makenga.

Ubwo intumwa z’ingabo za EAC zakirwa muri Komini ya Rwenzori

Izi ntumwa zidasanzwe zageze mu Mujyi wa Beni, mu Majyaruguru ya Kivu, kuva kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Nyakanga 2022 ziyobowe na Jenerali Majoro Jeef Munyanga ukomoka muri Kenya.

Mu bisa n’ubutembere, izi ntumwa zigizwe n’abasirikare bakuru bahagarariye Kenya, Uganda na Sudani yepfo, zunguranye ibitekerezo na Jenerali Kasongo Maloba Robert, Umuyobozi w’imirimo ya gisirikare ya Sokola 1 Grand Nord.

Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, mu karere ka Beni,yatangaje ko izi ntumwa zeretswe imvano y’umutekano mucye muri ako Karere.

Yagize ati “Intego yo kugera kw’izi ntumwa i Beni ni ukumenya muri rusange uko umutekano uhagaze mu karere. Umuyobozi wa operasiyo sokola 1 yishimiye uru ruzinduko. Yashushanyije ku buryo burambuye uko umutekano wifashe, agaragaza uko umutwe w’iterabwoba wa ADF hamwe na Mai-Mai uko bihagaze.”

Yavuze ko izi ntumwa zababwiye ko “Ziteguye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko gushyira akadomo ku ntambara FARDC ihanganyemo na M23”

Umuyobozi w’izi ntumwa yasezeranyije FARDC ubufatanye bweruye hagati y’ingabo z’akarere z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba.

Major General Jeef Munyanga yijeje ingabo za FARDC ubufasha bugamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukubita inshuro ingabo za Leta.

Yagize ati “Ibi bigomba kugera ku iherezo, abaturage banyotewe amahoro, tuzatanga byose turandura iyi mitwe burundu.”

Ingabo za EAC zizoherezwa muri RD Congo ntizirimo iz’u Rwanda kuko Leta ya Congo yamaganye u Rwanda ku mugaragaro, ivuga ko arirwo ruhetse M23 mu rugamba ikomeje kwahagizamo iki gihugu.

- Advertisement -

Misiyo ya mbere y’ingabo za EAC muri RD Congo ni ukurasa zigatsinda uruhenu umutwe wa M23 kuko ingabo za FARDC zo zakanzeho bizibera ibamba.

Zitegerejweho guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo ibarirwa mu ijana na mirongo n’ubwo yo idahangayikishije nka M23.

Abo mu mutwe wa M23 bavuga ko nta bwoba namba batewe n’izi ngabo za EAC kuko mu gihe zizabashozaho urugamba bazirwanaho, M23 isaba ko ibibazo bafitanye na Leta ya Kinshasa byacyemurwa n’ibiganiro bya Politiki, hakubahirizwa amasezerano bagiranye.

Leta ya Congo yeruye ku mugaragaro ko nta biganiro izagirana na M23 yise umutwe w’iterabwoba ko bazayirasa kugeza isubiye aho yavuye, ibi bitera urujijo kuko abagize umutwe wa M23 ari Abacongomani utakwirukana ku butaka bwabo kavukire.

Uku kuraswa bakomonganira mu buhunzi n’ibyo M23 ishingiraho ivuga ko itazarekura ubutaka yafashe ko bazarwana kugeza ku musirikare wa nyuma nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wabo Majoro Willy Ngoma.

Imirwano y’urutavanaho muri Teritwari ya Rutshuru irakomeje, ibice byinshi byigaruriwe na M23 mu gihe ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka Nyatura na FDRL bakomeje guhanyanyaza bagaba ibitero kuri uyu mutwe bikaba imfabusa.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko umutwe wa M23 hari igihe ntarengwa wahaye Leta ya Congo yo guhagarika kuwushozaho intambara no kubahiriza amasezerano bagiranye, ibyo bitabaye “Gen Sultan Makenga n’indwanyi ze biteguye gushoza intambara karundura yo kwigarurira Umujyi wa Goma hakazaba imishyikirano waramaze gufatwa.”

Twabibutsa ko ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zizoherezwa mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Inama ya 3 y’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kamena niyo yafashe uyu mwanzuro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW