Intumwa y’Imana Dr Paul M. Gitwaza , Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration center ku Isi , wari umaze imyaka irenga ibiri aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimiye abakirisitu bakomeje guhagarara mu murimo, bakirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abo yise “Abashotoranyi.”
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2022, mu materaniro iri torero ryagiriraga aho ribarizwa mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.
Muri 2019 nibwo yasezeye ku bakirisitu mbere y’uko ajya mu ivugabutumwa mu mahanga. Nyuma y’imyaka itatu, abavugabutumwa batandatu bakuruye impaka , ubwo bandikiraga Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB , ko Intumwa Dr Paul Gitwaza yakwegura.
Aba bavugaga ko bagize uruhare mu ishingwa rya Zion Temple aho bafatanyije na Dr Gitwaza kandi ko yataye itorero, akarizanamo abandi bantu batazwi, bityo imiyoborere yaryo ikaba igenda nabi.
RGB isanganywe ububasha bwo kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta irimo n’amadini, yahise itesha agaciro ubusabe bw’abo , ivuga ko nta shingiro bufite kuko ataribo bakwiriye gufata icyemezo nk’icyo , kuko atari inteko Rusange ari nayo ibifitiye ububasha.
Mu materaniro yo kuri uyu wa kane, Dr Gitwaza yavuze ko itorero ryaciye mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19 ndetse anagaruka ku muhate iri torero ryagaragaje mu gukunda Imana.
Dr Paul Gitwaza yavuze ko yakomeje kugira byinshi bituma ataza mu Rwanda birimo no kuba hari amasomo y’indimi zikoreshwa muri bibiliya ari kwiga.
Yavuze ko nubwo byari ibihe bigoye, abakirisitu birinze abashatse kubashotora.
Yagize ati “Mwitwaye neza mu bihe bikomeye,mwarumviye birenze kumvira, uziko muri abakirisitu! Mwarumviye kugera ku bashotoranyi, murumvira muratuza, Imana ibahe umugisha. Muba abanyamahoro murasenga,ndagira ngo mwagira ngo mwandushije gukiranuak, sinzi ko njye mba narashoboye cyangwa Imana iba yarabirinze , Imana ifite ukuntu iturinda bimwe, ukagira ngo umuntu arakomeye kandi yaturinze. Imana ibibahere umugisha. Umuntu akagucokoza ugaceceka, akagukoraho ukamuhunga, mwageze ku musaraba Imana ibahe umugisha”
- Advertisement -
Yakomoje ku mugore wamushinje ubwambuzi…
Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda cyane ibikorera kuri Youtube, mu gihe cyashize humvikanye umugore ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahawe ubwenegihugu bw’uRwanda witwa Salukombo faluda Mamissa, yavuze ko yakoranye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abantu barimo Umushumbba w’Itorero Zion Temple, Intumwa Dr Paul Gitwaza, akamburwa agera kuri miliyoni 22 Frw.
Agaruka kuri iki kibazo yagize ati “ Umuntu yarambwiye ngo RIB yanyohereje Convoquation , yo kunzana, barantegereje ko bazana mu mapingu, ndavuga ngo nde? Cyakoza ako ko karankanze simbabeshye. Mu by’ukuri sinarindira ngo RIB intumize, mfite icyaha naza. Kuki ndinda kugora RIB ikoresha telephone, ikoresha convoquation, ikindi ntiwahamagaza umuntu muri Amerika ngo turaguhamagaye, ndagira ngo mbabwire ko biriya byose ni ibinyoma.”
Yakomeje ati “Hari umugore wavuze ngo namwibye amadiyama, ngo namwibye ibihumbi 20 by’amadolari, none bakirisitu Imana yampaye kuyobora,narinda kwiba ibihumbi makumyabiri sinabibasaba? Mwabinyima mvuze ngo ngiye gupfa mumpe ibihumbi 20, ntimwayashakisha? Ngira ngo hari ikinyoma kidafatika.”
Dr Paul Gitwaza yavuze ko usibye kuba abakirisitu bamuha ayo mafaranga, afite umuhungu ufite akazi kabasha kuyabona, avuga ko ibyatangajwe byose ari ibinyoma byambaye ubusa, agira ati “Nta diyama nibye, ndagira ngo ibyo byose mbibakuremo.”
Dr Paul Gitwaza yavuze ko ibyatangajwe kuo ari iby’abantu babashaka kuruhuka bafite, ibibazo byinshi bagashaka gutura umutwaro.
Dr Intumwa Paul Gitwaza , ni umuyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Center, rifite amatorero hirya no hino Isi n’ Ikigo ADA, gishinzwe iterambere ry’iryo torero harimo ibikorwa by’iterambere birimo amashuri, amavuriro, Radio\Televiziyo Authentic.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW