Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zakoranye inama ya mbere yiga gukemura ibibazo

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa DRCongo n’intumwa bari kumwe bahuriye mu nama ya mbere yo kwiga uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byakemuka burundu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR.Congo, Christophe Lutundula

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize ati “Ku gicamunsi, i Luanda, Minisitiri Vincent Biruta yitabiriye umunsi wa mbere w’inama ya Komisiyo ihoraho ihuriweho hagati y’u Rwanda na RD.Congo, bigizwemo uruhare na Angola.”

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, 2022 nibwo i Luanda, hari hateganyijwe ko inama ya mbere ya Komisiyo  ihuriweho hagati y’u Rwanda na Congo iba ariko iza gusubikwa.

Itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola ryasohotse icyo gihe rivuga ko impamvu y’isubikwa ahanini ari urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Eduardo dos  Santos, uheruka kwitaba Imana.

U Rwanda na Congo, Abakuru b’ibi bihugu Paul Kagame na Antoine Felix Felix Tshisekedi ku wa 6 Nyakanga 2022, i Luanda muri Angola bari bemeranyije ko hajyaho Komisiyo ihuriweho iziga ibibazo bihari ndetse ikabishakira ibisubizo mu biganiro.

Iyi nama yaje nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’umutekano mucye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyateje umwuka mubi aho u Rwanda rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23.

U Rwanda rwamaganye mu bihe bitandukanye ibyo birego, ahubwo rushinja Congo gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abakoze Jenoside mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -