Inyeshyamba za M23 zongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko inyeshyamba za M23 zongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC binatuma abaturage benshi bava mu byabo nk’uko Radiyo okapi yabitangaje.

Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Saa moya n’iminota mirongo itatu (7h 30min) za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, nibwo  bivugwa ko imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta.

Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kanyabusoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abaturage batuye ahabereye imirwano bahungiye ahantu hatandukanye  mu duce twa Kalengera, Biruma na Rumangabo.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zasubije ibitero byagabwe ku birindiro byazo n’ingabo za Congo, FARDC guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo  mu bice bya Rwankuba  berekeza mu isantere ya Rutshuru, ariko baza gukomwa mu nkora na FARDC.

Umutwe wa M23 watangaje ko ukomeje kwirukana ingabo za Congo, FRADC hafi y’ibirindiro byawo, ndetse ukaba watangaje ko wafashe uduce twa Kanyabusoro na Kazuba ndetse imirwano ikaba ikomereza Kabaya werekeza Rumangabo.

Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 inama yahuje ba Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi wa Congo, ikabera muri Angola, ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo  bikomeje kugaragara hagati yabyo no kongera kubaka icyizere

Mu bindi byemejwe nk’uko Perezidansi ya Congo harimo ko inyeshyamba za M23 zihita zishyira intwaro hasi zikava mu birindiro zafashe.

Gusa, M23 yo ivuga ko ibiganiro byabaye hagati ya Congo n’u Rwanda bityo ko atari M23, ikaba ivuga ko nta handi izajya urutse kuguma muri Congo.

M23 ivuga kandi ko ikibazo cyayo na FARDC kidakwiye kuzanwamo u Rwanda, ahubwo ko ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW