Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Kigali: Ibihugu biriga uko byarwanya ihohotera rishingiye ku gitsina byigiye ku Rwanda
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Kigali: Ibihugu biriga uko byarwanya ihohotera rishingiye ku gitsina byigiye ku Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 07/07/2022 4:52
Gedion Kimilu, ni Umuyobozi wa EAPCCO umuryango urimo ibihugu 12

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hari kubera inama y’iminsi 3, irebera hamwe uko hashyirwaho za Isange One  Stop Centers mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO ( Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization).

Gedion Kimilu, ni Umuyobozi wa EAPCCO umuryango urimo ibihugu 14

Ni inama yatangijwe kuri uyu wa 07 Nyakanga, izasozwa ku wa 09 Nyakanga 2022, igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hakomeze kurwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umunryango (MIGEPROF), BATAMULIZA Mireille, avuga ko kwicara hamwe kw’ibi bihugu ari umusanzu ukomeye mu kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo harwanywe ihohoterwa.

Ati “Ibihugu 14 byishyize hamwe kugira ngo dushobore kurwanyiriza hamwe ikibazo kitwugarije cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Avuga ko iyi nama yateguwe kugira ngo ibi bihugu birebere hamwe aho bigeze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane ko ari ikibazo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo ko ari ikibazo kiri mu karere ndetse no ku isi yose muri rusange.

Mireille yongeyeho ko aya mahugurwa agamije gusangira ubunararibonye n’ibikorwa mu gihugu kimwe bishobora kwifashishwa mu kindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umunryango (MIGEPROF), BATAMULIZA Mireille

Umuyobozi wa EAPCCO, Gedion Kimilu avuga ko ibihugu byitabiriye iyi nama byaje kwigira ku Rwanda, nk’igihugu cyashyizeho ingamba zihamye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Turi hano muri iyi nama kubera ko dushaka kwigira ku Rwanda, ku buryo rukoresha rwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Kimilu avuga kandi ko bitabiriye iyi nama, kugira ngo bigire ku Rwanda uburyo rukoresha mu bugenzacyaha ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Yongeyeho ko ibihugu 14 bigize EAPCCO byamenye u Rwanda mu myaka 4 ishize, nk’igihugu cyashyizeho uburyo buhamye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo ko ari yo mpamvu baje kurwigiraho.

Yasabye abitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu bitandukanye, kuba ijwi ry’ibihugu bahagarariye, abasaba kujya muri ibyo bihugu bagatanga ubutumwa bucyebura abakora ihohotera, ndetse abahagarariye ibyo bihugu bakagira uruhare mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu Rwanda, gahunda ya Isange One Stop Center yatangijwe mu mwaka wa 2009, itangizwa na Madamu Jeannette Kagame, mu buryo bwo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irindi hohoterwa, no gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Umuryango EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, umunani muri byo, byahagarariwe muri iyi nama. Ni umuryango washinzwe mu 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu karere mu guhanahana amakuru, kubyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Ange Eric Hatangimana 07/07/2022 5:07 07/07/2022 4:52
Inkuru ibanza ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA IBIKORESHO BYA ConsTruckLtd
Inkuru ikurikira Inyeshyamba za M23 zongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Congo
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?