Itangishaka Claudine yongeye gusinyira AS Kigali y’abagore

Ikipe ya AS Kigali WFC ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu mikino ya Cecafa y’abagore iteganyijwe kuzabera muri Tanzania mu Mujyi wa Arusha. Iyi kipe ibitse ibikombe bibiri, icya shampiyona n’icy’Amahoro, ikomeje kongera imbaraga zizatuma ibasha kwitwara muri aya marushanwa igiye kwerekezamo.

Itangishaka Claudine yongeye gusinyira amasezerano AS Kigali WFC

Muri uko kongera imbaraga, AS Kigali WFC yasinyishije umunyezamu, Itangisha Claudine amasezerano y’ukwezi kumwe kugira ngo ajye kuyifasha kwitwara neza muri Cecafa.

Uyu munyezamu wamaze no gushimwa na Association Najah Souss Football Féminin yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc ndetse akaba ategereje guhabwa VVisa imwemerera kwinjira muri iki gihugu, ubundi akajya gutangira akazi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko nta gihindutse uyu mukobwa we na mugenzi we, Kalimba Alice bazerekeza muri Maroc muri Kanama mu matariki yo hagati.

Itangishaka yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y’i Rubavu, Fatima WFC y’i Musanze na OCL City yo muri DRC.

Claudine yohererejwe ubutumire na Association Najah Souss Football Féminin yo muri Maroc

UMUSEKE.RW