Jimmy wahoze muri Just Family yarongoye

Umuhanzi Shema Jimmy waamenyekanye nka Jimmy mu itsinda rya Just Family, yashyingiranywe n’umugore witwa Manganza Arlette aherutse gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Shema Jimmy mu munyenga w’ibyishimo na Maganza Arlette basezeranye kubana

Urukundo rwaba bombi rwagizwe ibanga mu itangazamakuru ndetse n’ubukwe bwabo ntibwamenywe na benshi.

Aba bombi ubukwe bwabo bwabaye kuwa 10 Nyakanga 2022 mu birori byabereye muri Leta y Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Ubwo yageraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko agiye gutura muri icyo gihugu, akahakomereza ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Chris bahoze baririmbana na we aheruka gukorera ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016, ariko igaruka Croidja atakirimo, asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma iri tsinda ryaje kugarura Croidja birangira mu mwaka wa 2020 risenyutse burundu.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW