Kamonyi: Umuturage arashyira mu majwi abarimo DASSO kumumena umutwe

Kanamugire Theobard, usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, arashyira mu majwi ushinzwe umutekano mu Mudugudu na Dasso w’Akagari  kumukubita bakamugira intere, bakamumena umutwe , azira kuba atarishyura amafaranga 1000Frw y’umutekano.

Kanamugire Theobald avugwa ko yakubiswe n’abarimo DASSO bamugira intere

Ibi byabareye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kagese mu Mudugudu wa Bikamba mu Karere ka Kamonyi.

Mu buhamya yahaye umunyamakuru, yavuze ko hari kuwa gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, ubwo yari avuye ku kazi mu masaha ya nimugoroba nka saa tatu, ahatuye nibwo yasanzeyo izo nzego, zimusaba kwishyura umutekano, azibwira ko nta mafaranga afite ndetse ko azishyura ikindi gihe, ntibabyumva niko gutangira kumuhohotera.

Yagize ati “Nagiye kubona mbona ushinzwe umutekano, Dasso w’Akagari n’Abanyerondo baranzengurutse. Banzenguruka maze kuvugana n’umucuruzi waho, amaze kumbikurira amafaranga, barambwira ngo amafaranga y’umutekano.[Ndababwira ngo]amafaranga y’umutekano ku cyumweru no kuwa mbere turangije nari ndwaye.(avuga ko atari mu kazi), ntibabyumva.”

Uyu muturage yavuze ko  mbere gato ushinzwe Isibo mu Mudugudu na bwo yari yabanje kuvugana n’umugore we ku bijyanye no kwishyura umutekano maze amubwira ko ayo mafaranga azishyurwa ku cyumweru ku isaha ya saa sita ariko ko nyuma kubera ibibazo by’uburwayi, bitamukundiye.

Yagize ati “Kuwa kabiri biragera sinajya mu kazi, kuwa gatatu nibwo nagiye mu kazi, ntashye  nka saa tatu z’umugoroba, umugabo amaze kumbikurira, mbona abantu baje ari igikundi, bose baranzenguruka. Ndavuga ko se mbona munzenguruka mufite ikihe kibazo? Bose bavugira hamwe twishyure amafaranga y’umutekano.Ngiye kwatsa moto ngo ngende, DASSO iba yitambitse mu muhanda, atambika amaboko, ushinzwe umutekano na we aza mu mahembe ya moto,akata kontaki afata no mu mahembe, n’inkeragutabara baranzenguruka.”

Yakomeje ati “Nashakishije ukuntu natsa moto, mbona banzengurutse.Noneho uwo mugabo ushinzwe umutekano ahita abwira abanyerondo na Dasso ngo nta bacike. Baransunika, moto yikubita hasi, ngiye kuyegura, numva inkoni mu bitugu. Baratangiye barahondagura, bankubita inkoni zo mu mugongo, mu bitugu, indi mu mavi, mpita ndyama hasi, inkoni zirambona, barampondagura, mu mutwe barakubita, mu bitugu,ubu nta hantu na hamwe mfite hazima, uretse ko mu mutwe ariho bakomerekeje cyane ariho hagaragara.”

Uyu mugabo avuga ko yisanze ku kigo nderabuzima cya Kigese, nabwo atazi uko yahageze kuko  ubuzima bwe bwari bumeze nabi.

Avuga ko yitaweho n’abaganga, bakamudoda mu mutwe, nyuma aza kurwarira mu rugo.

- Advertisement -

Kanamugire avuga  kandi ko muri uko gukubitwa yaburiyemo na mubazi ya moto.

Uyu muturage yavuze ko ikibazo cye yakigejeje ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, agirwa inama yo kujya guca mu cyuma ariko ko atigeze ahabwa ubutabera, kuko abamuhohoteye bakidegembya. Ndetse ko n’ubuyobozi butagize icyo bubikoraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Marie Rose Mafubo, yabwiye UMUSEKE ko ayo amakuru atayamenye gusa ko mu gihe byaba byarabaye inzego zibishinzwe zabikurikirana, hagakurikizwa itegeko.

Yagize ati “Ayo makuru ntabwo nayamenye. Nta raporo bampaye. Iyo agiye kuri RIB ubundi baraduhamagara, bakatubwira ngo abantu aba n’aba mubafate. Dusanze ari ukuri, abakozi ibyaha byo guhohotera umuturage, itegeko rirahari rirabahana.”

Muri aka Karere nabwo mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, mu Mudugudu wa Sabununga, muri 2021, hari umusore nawe wakubiswe na DASSO, imumena ijisho nyuma yo gusanga uyu musore ashyamirana na mugenzi we.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW