Karongi: Ushinzwe uburezi yaguye mu mpanuka y’imodoka

Hitumukiza Robert wari  umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karerere ka Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022,  yaguye mu mpanuka y’imodoka ifite puraki RAE972E, ubwo yajyaga  mu bugenzuzi bw’ibizamini bya Leta ku kigo cy’amashuri cya GS Gashubi nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Hitumukiza Robert wari ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi

Iyi  mpanuka yabereye mu Murenge wa Gitesi,  Akagari ka Kirambo , Umudugudu wa Kirambo mu Karere ka Karongi, ahagana saa tatu za mu gitondo.

Usibye uyu muyobozi, muri iyi mpanuka kandi hakomerekeyemo uwitwa Nshimiyimana Calxte  w’imyaka 43, wari umushoferi  w’iyi modoka, we akaba akirwariye ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Gitesi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu .Niragire  Théophile, yahamirije UMUSEKE ko uyu muyobozi yamaze kwitaba Imana, aboneraho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati “Impanuka yabaye  hagati ya saa tatu n’igice na  saa yine(9h30,10h00),ibera mu Murenge wa Gitesi, kandi inkuru ni impamo koko yitabye Imana muri iyo mpanuka. Turihanganisha umuryango wa Robert ndetse n’abakoranaga  nawe, tubakomeza,  tubasaba kubyakira.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro Bikuru bya Kibuye mu gihe uwakomeretse we akirwariye ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Gitesi.

imodoka yari ibatwaye yangiritse bikabije

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW