Kwibohora 28: Kwanga agasuzuguro no guhezwa ishyanga, intandaro y’urugamba rwa FPR-Inkotanyi

Kuri uyu wa 4 Nyakanga, u Rwanda rwizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28. Ni itariki idasanzwe ku Rwanda kuko ari ho ingoyi yacitse, abari ishyanga bagataha mu Rwagasabo, u Rwanda rugana intsinzi.

U Rwanda rwa none ni umusaruro w’ubutwari n’ubwitange abari mu Nkotanyi bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu

Amateka yo kubohora igihugu atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho ingabo za RPA zinjiriye  tariki ya 1 Ukwakira, 1990.

Ni urugamba rutoroheye FPR kuko bamwe mu bayobozi bakomeye mu zari ingabo zayo bishwe n’umwanzi.

Uwari umugaba Mukuru, Intwari Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, Maj Chris Bunyenyezi na Maj Peter Bayingana barashwe n’ingabo za EX-FAR.

Gusa ibyo ntibyaciye intege FPR kuko urugamba rwakomeje ruyobowe na Maj Paul Kagame icyo gihe, yari uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika araruyobora kugeza igihe intsinzi ibonekeye, Jenoside irahagarara ndetse u Rwanda rwongera kubona umucyo.

Umuyobozi mu ngabo z’igihugu ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage n’ingabo, Lt Col Mugisha Vincent, wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo yari mu Karere ka Nyagatare ku wa 30 Kamena, i Gikoba, hamwe mu hatangirijwe uru rugamba, yavuze ko  inkomoko yo kujya ku rugamba ari uko hari Abanyarwanda bari mu buhunzi, barimo gutotezwa ndetse n’abari mu gihugu babayeho nabi.

Yavuze ko hashakishijwe uburyo bwose bushoboka bwatuma Abanyarwanda bava mu buzima bubi bw’ubuhunzi barimo bakajya mu gihugu.

Yagize ati “Habayeho uburyo bwinshi bwashakisha uko Abanyarwanda batahuka bakaba mu gihugu cyabo. Mu bihugu bari bahungiyemo batangira gutotezwa. Urugero abari barahungiye i Bugande, mu 1982 baratotejwe, batotezwa n’ubuyobozi bwariho, bati Abanyarwanda nibasubire iwabo i Rwanda. Barabirukanye barahunga, bageze mu Rwanda rwanga kubakira baravuga bati aba ni Abanya-Uganda ntabwo ari Abanyarwanda. Hano Nyagatare, inka zabo zirashira, bicwa n’inzara, macinya, bari mu gihugu cyabo.”

Lt. Col Mugisha yavuze ko kubera ayo magorwa, habayeho gutekereza, urubyiruko rwari ahantu hatandukanye rufata icyemezo cyo kujya mu gisirikare ariko Umunyarwanda akabaho mu mahoro.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikikubababaje  buri gihe kigusaba gutekereza cyane, byabaye ngombwa ko bamwe mu Banyarwanda bari Uganda binjira mu gisirikare. Iyo batababazwa bakabaho mu buzima bumeze neza, ntabwo twazaga gutaha. Muri abo babanje  muri icyo gisirikare harimo abana b’Abanyarwanda bayobowe na Lt Fred na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hajyamo n’abandi bana.”

Lt Col Mugisha yasobanuye  ko abo basore bari ku rugamba biyegeranyije, haza kuvuka umuryango wa RPF.

Yasabye urubyiruko gukunda igihugu kuko ntacyo cyigereranywa na cyo.

Yagize ati “Hari ibintu  bitajya bigereranywa, igihugu cyikubayara, ushobora kubona ubwenegihugu bw’igihugu cy’igihangange ariko nta gihugu kingana n’icyakubyaye.”

Umunyamabanga wa   Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta yavuze ko kuba u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi nyuma y’imyaka 28 ishize rubohowe, nta mpamvu yo kwirara ahubwo  buri gihe hazirikanwa ubutwari bw’Inkotanyi.

Yagize ati “Kuba iki gihugu cyaravutse bwa kabiri  hakaba hashize imyaka 28, hari aho tutagomba kwirara tukamenya ngo byaturutse hehe. Icyateye umwete Inkotanyi mu kurengera iki gihugu ni ikintu cyari gifite impamvu yacyo kandi iremereye.”

Yakomeje ati “Ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba impamvu abana b’u Rwanda bemeye gutanga ubuto bwabo, amaraso yabo kugira ngo barengere iki gihugu. Amateka arasharariye ariko niho dukura imbaraga zo gukora ibidasanzwe kugira ngo abazadukomokaho bazabe mu Rwanda rutemba koko amata n’ubuki.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asanga urubyiruko rwa none rukwiye gukura amasomo ku rwabohoye igihugu, rukagerageza kwishakamo ibisubizo.

Imyaka 28 irashize u Rwanda, rubohowe, ubu haribukwa  umunsi u Rwanda rwahawe icyerekezo gishya, hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni. Kugeza ubu imihanda yarubatswe, amavuriro, amashanyarazi ndetse n’ibindi byinshi bigaragaza kwibohora gusesuye.

Lt Col Mugisha mu bagize uruhare mu kubohora igihugu

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW