Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi batuje kandi ko bakeye.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yabwiye Itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi batuje kandi ko bakeye.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango kuva ku rwego rw’Akarere, n’abo mu Mirenge bakunda guhura kenshi  mu nama n’abagize Komite Nyobozi y’aka Karere bashinja Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kubuka inabi iherekejwe n’ibitutsi ku bintu bitoya baba babajijwe.

Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage.

Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo utabikoze mu buryo Mayor yashakaga abashe kwisobanura akoresheje inyandiko nawe.

Umwe yagize ati “Umukozi wese agira uko ahanwa iyo yakoze ikosa aho gutukwa cyangwa kubwirwa nabi mu magambo.”

Hari abavugaga ko iyo inama yo kuwa mbere ibaye, hari abifuza kuyisiba bitewe no kurambirwa amagambo mabi babwirwa.

Abajijwe kuri ibyo abakozi bamushinja, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi b’aka Karere batuje kandi bakeye.

Ati “Reka bivugwe n’ushinzwe abakozi ndaza kumwunganira.”

Umuyobozi w’Ishami ry’abakozi n’ubutegetsi Uwamahoro Christine avuga ko nta mukozi wigeze agaragaza ko hari ikibazo yaba yaragize mu kazi ngo “aniyambaze n’inzego”.

- Advertisement -

Ati “Njye ndahamya mvuga yuko mu bakozi ba Ruhango nta totezwa rihari cyangwa guhungabanywa ku mukozi kuko nta kirego nari nakira.”

Gusa nubwo Mayor Habarurema ahakana ibimuvugwaho, ku munsi ubanziriza ikiganiro n’abanyamakuru, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye inzego zo mu Ntara y’Amajyepfo ko afite urutonde rwa bamwe mu bayobozi buka inabi abakozi bakorana, yewe bakababuza amahwemo ku buryo hari n’abirukanwa hadakurikijwe amategeko abandi bagasezera biturutse kuri iryo totezwa.

Cyakora Umuvunyi Mukuru  akaba ataragaragaje Akarere aka n’aka iryo totezwa rivugwamo, usibye kubivuga muri rusange.

Mu myaka 2 ishize hari umujyanama wa Komite Nyobozi wabwiye UMJSEKE ko yemeye gutakaza uwo mwanya aho gukomeza gutukwa.

Abakiri mu kazi ntabwo berura ngo babivugire ahagaragara kubera gutinya ingaruka z’ababaho, gusa hari na bamwe bavugwaho ubunebwe mu kazi bakora.

Mayor w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye ibivugwa n’abakozi ko abatoteza
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango