Mirafa na Rosalyn bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwabo

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu idini ya Islam mu muhango wabereye muri Zambia ari naho batuye.

Mirafa na Rosalyn Dos-santos basezeranye imbere y’Imana mu idini ya Islam

Nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo biciye mu gusezerana imbere y’Imana [Nikkah], icyari gikurikiyeho ni ukubyereka abavandimwe n’inshuti.

Nk’uko bigaragara mu butumire Mirafa yashyize hanze, ubukwe bwe ba Rosalyn Dos-santos buri tariki 3 Nzeri uyu mwaka bukazabera muri Zambia aho aba bombi batuye.

Uyu mukinnyi ugiye kumara imyaka ine muri Zambia, ubu nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Kabwe Warriors, ndetse aherutse kuvuga ko aho yabona akazi hose yahakina n’iyo byaba kugaruka mu Rwanda.

Umugore wa Nizeyimana Mirafa afite uburanga bwamukuruye
Ubutumire bw’ubukwe bwa Mirafa na Rosalyn Dos-santos
Muri Werurwe baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe ubwo bajyaga gufunga Nikkah
Rosalyn Dos-santos ni umunya-Portugal wibehebeye Mirafa

UMUSEKE.RW