Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

MONUSCO yatangaje impamvu imwe rukumbi izatuma iva ku butaka bwa Congo

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/31 12:36 PM
A A
1
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Kinshasa: Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga, intumwa z’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo zabonanye n’Abashingamategeko, barimo na Perezida wa Sena uherutse gukangurira abaturage kwigarambya bamagana MONUSCO.

Intumwa za UN ziyobowe na Jean Pierre LaCroix zahuye n’abategetsi b’i Kinshasa

Izi nktumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean-Pierre LaCroix, yari kumwe na Madamu Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN i Kinshasa, na Khassim Diagne Umuyobozi Mukuru wungirije wa MONUSCO.

Related posts

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

LaCroix yajyanywe i Kinshasa no kuganira n’abayobozi ba Congo ku myigaragambyo yamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 30 barimo umusirikare n’abapolisi babiri ba MONUSCO.

Abigaragambya bakomeje gusaba MONUSCO guhambira ikava ku butaka bwabo, bayishinja ko mu myaka 23 ihamaze ntacyo yakoze mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu rugendo rwe, LaCroix yagiranye ibiganiro na ba Perezida b’Inteko, uw’Abadepite n’uwa Sena, Christophe Mboso na Bahati Lukwebo.

Baganiriye ku ngaruka imyigaragambyo yagize haba ku bayiguyemo n’ibintu byangijwe.

Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yabwiye abanyamakuru ko impamvu imwe gusa izatuma MONUSCO isoza ubutumwa bwayo muri Congo, iyo nta yindi ngo ni uko Leta izaba ifite ubushobozi bwo kogenzura igihugu cyose, amategeko yayo agakurikizwa.

Yagize ati “Ni ngombwa kubona amasomo mu byabaye, tugakomeza gukorera muri systeme y’Umuryango w’Abibumbye tugakorera mu bumwe, ni cyo cyavuye mu nama nagiranye n’abayobozi ba UN nahuye na bo, noneho twanavuganye n’abayobozi ba Congo kureba uburyo ibyabaye bibabaje bitakongera kuba, cyane gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego.

Intego zacu cyane kuri MONUSCO ni ugufasha Leta ya Congo kugunzura ahantu hose itegeko ryayo rikubahirizwa, ni byo bizafasha MONUSCO kugenda, ariko turifuza ko ibyo bisabwa bigerwaho, Leta igagenzura ahantu hose mu buryo bwihuse, noneho tugaha umwanya izindi nzego mpuzamanga na zo zizanye ubufasha.”

Ubwo bufasha bwo ku rwego mpuzamahanga burimo ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ziyobowe na Kenya, zizoherezwa muri Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ndetse hari ibiganiro by’amahoro byatangijwe na Perezida Uhuru Kenyatta byo gufasha Leta ya Congo kuganira n’imitwe yirwanya bakabona igisubizo cy’amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Jean Pierre LaCroix yavuze ko ari ngombwa gushyira ibiganiro imbere cyane ibibera Nairobi no muri Angola “kuko ngo bigaragara ko ikibazo kiri muri Congo kiri ku rwego rw’Akarere iherereyemo.”

MONUSCO yabaye ikirungurira kuba Kongomani

Jean Pierre LaCroix, ari kumwe na Perezida wa Sena ya Congo Bahati Lukwebo na Madamu Keita Bintou intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Congo

IVOMO: Radio Okapi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Minisitiri mushya muri Guverinoma, menya uwo ari we

Inkuru ikurikira

Abakinnyi ba APR FC bahawe ibihembo nk’abahize abandi muri Shampiyona

Inkuru ikurikira
Abakinnyi ba APR FC bahawe ibihembo nk’abahize abandi muri Shampiyona

Abakinnyi ba APR FC bahawe ibihembo nk’abahize abandi muri Shampiyona

Ibitekerezo 1

  1. nyemazi says:
    shize

    Ikibaraje ishinga ni uguhembwa ibifaranga byinshi gusa.Kuzana amahoro byo byarabananiye.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM
Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

2022/08/17 2:39 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010