Muhanga: Amatara acanira Umujyi yarazimye biratiza umurindi abajura

Amatara yo ku muhanda n’acanira Umujyi mu duce dutandukanye amaze igihe ataka, ibi biratuma umutekano w’abaturage uba mukeya bikanatiza umurindi abajura.

Umujyi wa muhanga muri iyi mensi henshi haba ari mu kizima

Ahagaragara ikizima cyane ni ahitwa mu Kibiligi, mu Giperefe mu Mudugudu wa Gatika, n’i Kabgayi ku muhanda wa kaburimbo werekeza mu Ruhango.

Hakaba kandi n’ahitwa ku Kivumu uhereye mu rugabano rw’aho Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Kamonyi bihana imbibi  ho hashize hafi umwaka hatabona mu masaha ya nijoro.

Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe ingufu  mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko bagiye kohereza abatekinisiye kugira ngo  bakore ibarura ry’amatara yangiritse ataka, n’ingengo y’imali bizatwara.

Ati: “Harakorwa ibarura kugira ngo  hamenyekane agaciro k’ayo matara yahiye.”

Bamwe mu batuye uyu Mujyi wa Muhanga n’abawukoreramo bavuga ko na mbere y’uko  ayo matara azima, basanzwe babangamirwa n’abajura babambura amafaranga, telefoni n’ibikapu ku bagore cyane, bakavuga ko kuba Umujyi udacannye ubujura bugiye kwiyongera.

Mukamana Chantal ati: “Mu muhanda w’i Kabgayi abajura ni benshi barahatwamburira buri gihe, ubu noneho ni mu kizima no kuhicira abantu biraza kubaho.”

Mukaseti yavuze ko hari ‘transfo’ iherutse gushya mu minsi ishize batarasimbura, akavuga ko nta yindi bafite mu bubiko.

Ati: “Harakorwa ibarura ry’ibikoresho byose bikenewe  kugira ngo amatara yazimye yongere yake.”

- Advertisement -

Mukaseti avuga ko bagiye gukora inyandiko y’ubusabe mu nzego zibakuriye kugira ngo haboneke indi ‘transfo’ isimbura iyahiye.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko  transfo 2 ari zo zimaze gushya muri uyu Mujyi wa Muhanga.

Bizimana avuga ko amatara azakorwa hakoreshejwe ingengo y’imali y’Akarere, azasanwa iyo ngengo y’Imali yongeye gusubukurwa kuko amwe muri yo yangiritse bayifunze.

Ati: “Hari amatara Akarere gasana kadategereje ubwunganizi bwa REG, hakaba kandi n’andi yo ku mihanda dusangiye.”

Gusa Bizimana yavuze ko  transfo 2 zituma umuriro waka zimaze gushya zombi bikaba bisaba ubushobozi  Akarere kadafite.

Uyu Muyobozi avuga ko bagiye kuvugana na REG kuri iki kibazo, kugira ngo amatara yongere gucanwa.

Ubusanzwe n’igihe amatara yabaga acanye, abaturage  bakoresha umuhanda uca ku ishuri ryisumbuye rya Sainte Marie Reine, i Kabgayi, imbere ya Gereza, no munsi  y’inyubako y’Akarere batakaga ko bahamburirwa, kuba noneho Umujyi hafi ya wose uri mu kizima umutekano wabo urushaho kuba mubi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.