Musanze: Umusaza wari waraye izamu bamusanze ku biro by’Akagari yapfuye

Umurambo w’umusaza witwa Ndangurura Claver w’imyaka 60 y’amavuko bakunze kwita  Barata bawusanze ku Kagari bigakekwa ko yahapfiriye ari mu kazi asanzwe akora ko kurara izamu.

Nyakwigendera yari yaraye izamu ni naho basanze yapfiriye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ku Biro by’Akagari ka Kabeza niho habonetse uriya murambo.

Amakuru yatanzwe n’uwahazindukiye aje gukora isuku nk’akazi ke ka buri munsi, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’Ubugenzacyaha RIB bahita bahagera.

Byakekwaga ko yishwe anizwe, ariko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB  ryagaragaje ko nta gikomere kimugaragaraho ndetse ahubwo ko hagaragara amaraso yavuye aturuka mu kanwa bigakekwa ko ari ubundi burwayi yari afite bwamuhitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Gahonzire Landouard aganira n’Umuseke yemeje aya makuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.

Yagize ati “Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye.

Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze bamaze kutugaragariza ko bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose.”

Gahonzire Landouard YAVUZE KO “Bishoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye.”

Yakomeje agira ati “Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rirakomeza gukorwa kuko uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini ikiza kuvamo na cyo turagisangiza abaturage.”

- Advertisement -

Umurambo w’uyu musaza wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuyeho hamenyekane neza icya cyabaye inkomoko y’uru rupfu.

Nyirandikubwimana Janviere