No mu Rwanda nahakina; Mirafa udafite ikipe

Mu Ugushyingo 2020, Nizeyimana Mirafa nibwo yerekeje muri Zambia aho byavugwaga ko yashoboraga gukina muri Napsa Stars yo muri iki gihugu.

Nizeyimana Mirafa yemeye ko no mu Rwanda yagaruka kuhakina

Ntabwo byakunze ko ahita asinya amasezerano kuko yatsinze kubona ibyangombwa, aho abiboneye ahita asinyira ikipe ya Zanaco FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Muri Mutarama uyu mwaka, Mirafa yatandukanye na Zanaco FC atagiriyemo amahirwe, yerekeza muri Kabwe Warriors ariko amasezerano ye azakurangira mu ntangiriro za Nyakanga.

Nyuma y’amakuru yamwerekezaga muri Portugal, Mirafa aganira na UMUSEKE, yemeye ko nta ko kipe afite kandi yiteguye gukorera akazi aho kaboneka hose.

Ati “Ubu ndi free Agent negereje uzanganiza mbere ni ho nzajya. Ubu Zambia bari gukoresha umunyamahanga umwe. Urumva ko bigoye.”

Abajijwe niba yagaruka gukina mu Rwanda, Mirafa yasubije ko yahakina kugira ngo bibe byanamuha amahirwe yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, bitewe n’uko yakwitwara.

Ati “Naza kabisa nkareba ko nakina n’imikino ibiri mu Amavubi byibura byampa amahirwe kuko mfite Visa y’imyaka icumi. Aho nabona akazi hose nakora.”

Yabonye amahirwe muri Portugal ayavutswe no kudakinira Ikipe y’Igihugu.

Uretse kuba adafite ikipe ubu, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, mu minsi ishize hari amakuru yamujyanaga gukina muri Portugal ndetse n’ibiganiro byarakozwe ariko biza gupfa ku munota wa nyuma.

- Advertisement -

Ati “Ubu naragarutse. byapfuye ku munota wa nyuma basanze nta mukino n’umwe mfite mu Amavubi, gusa nari nasinye imbanziriza masezerano.”

Mu Rwanda, Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Police FC na Étincelles FC y’iwabo i Rubavu.

Mirafa yabuze amahirwe yo gukina muri Portugal kuko nta mukino arakinira Amavubi

UMUSEKE.RW