Nyabihu/Kabatwa: Amazi yabaye ingutu ngo aboneka basuwe n’Abayobozi bakuru

Kubona amazi meza mu Murenge wa Kabatwa, mu Karere ka Nyabihu ni ukwirwanaho bagatega ay’imvura bakoresheje shitingi (ibitega), abaturage bavuga ko amazi bayabona mu gihe imvura yaguye, cyangwa basuwe n’Abayobozi.

Mu gikorwa cyo gutaha umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2019 (Photo KigaliToday)

Ibiganiro byahuje Abanyamakuru n’abaturage b’uyu Murenge n’indi baturanye y’Akarere ka Rubavu, benshi bemeza ko nta mazi meza bagira ku buryo ngo isuku igorana, ndetse no kuhira imyaka yabo bikaba ikibazo.

Mu Kagari ka Myuga, Umudugudu wa Kabatoni niho ibiganiro byabereye. Umwe mu baturage ati “Impamvu tuvuga ngo nta mazi dufite, ubundi aboneka iyo abayobozi bakomeye bari buze, bakaba ari bwo bayasunika.”

Undi witwa Jean Bosco yagize ati “Twaherutse bubaka turiya tuvomero, n’uwahagera ntiyabona ko harimo amazi ahubwo twirwanyeho ducukura ibitega by’amahema, ni ko gasura mubona abantu bafite naho ubundi nta mazi tugira, icyifuzo ni uko twabona amazi.”

Banzubaze Jean Damascene we atuye mu Karere ka Rubavu ariko mu Murenge wegereye cyane Kabatwa, na we yemeza ko nta mazi bafite.

Ati “Uretse amatiyo ari ku muhanda haruguru nta miyoboro y’amazi dufite, no ku muhanda ntayo kuko iyo bagerageje gusunika basunika rimwe twese abaturage twajya kuvoma amazi tukayabura.”

Muri ibi biganiro byabaye tariki 22 Kamena, 2022 umuturage witwa Appolinaire Twayigira atuye mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudgudu wa Butaka, ni muri Rubavu hafi neza yo muri uyu Murenge wa Kabatwa, avuga ko bazanye amatiyo bayoboramo amazi, ariko byagera mu gihe cy’Iki (mu zuba) amazi akabura, ayo matiyo amaze imyaka itanu cyangwa itandatu, ariko bamaze imyaka ibiri nta mazi babona.

Ati “Ejo bundi nabonye ka robine ka hariya kajemo amazi, ariko ntabwo ahagije. Bavuze ko ngo biterwa na za mashine, ngo WASAC hari izo yaburaga, ngo byasabaga mazutu, amazi nubwo yaje ntabwo aduhagije, ni ayo kupipa (ashaka kuvuga ko atamara akanya).”

Kuri uwo mugezi wabo ngo haramutse hahuriye abaturage 100 cyangwa 200 ntibabona amazi.

- Advertisement -

Na we yemeza ko kugira ngo babone amazi ngo bisukure ari uburyo bwo kwirwanaho, bacukura umwobo bagashyiramo shitingi (igitega) mu gihe cy’imvura bakareka ayo mazi, ngo niyo banywa bakanayakoresha.

Ati “Abanshi iyo batabonye inkwi bapfa kuyanywa. Twe imvura ni yo dukesha amazi.”

Uyu mugabo w’imyaka 44 avuga ko kera bavomaga ahitwa ku Kavumu i Mudende cyangwa Bugaragara, bagakoresha amasaha 4 kugenda ubwo no kugaruka bigahagarara amasaha 8, ariko ngo nta we ukivoma aho hantu, ibyo yita iterambere, ngo ni kuriya bareka amazi bakoresheje shitingi, bakazayakoresha igihe kirekire.

Ati “Icyifuzo cyacu, Leta yashaka uko ayo mazi tuyabona, kandi akajya kuri Zone ku buryo buri zone ibona amazi, ku buryo tutirirwa turwanira ku mugezi cyangwa umwana ngo yirirweyo, umuntu bwire atanyoye amazi.”

Mukandutiye Angelique wo mu Kagari ka Batikote, Umudugudu wa Batikote, mu Murenge wa Kabatwa, avuga ko amazi ari ngombwa ku buzima bwabo kuko bayanywa, niyo bateza umuti ujya mu myaka bahinga.

Ati “Iyo twayabuze imyaka isubira inyuma. Abana babura amazi yo gukaraba natwe ababyeyi. Ikiduki cyangwa igalo ni Frw 200. Ikifuzo ni ukuduha amazi.”

Ubuyobozi bw’Umurenge nab wo bwemeza ko hashize igihe amazi muri kariya gace yarabuze.

Kampire Georgette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa ati “Ikibazo bavuga kirahari kimaze iminsi, ariko hashize iminsi bari gukora imiyoboro, hari isoko ya Kagohe bari gukoraho kugira ngo ibe ari yo yagaburira amazi muri uyu Murenge wa Kabatwa.”

Yavuze ko ibyo abaturage bavuga ko amazi bayasunika akaza ntamare umwanya, ngo byari igerageza ryakozwe n’abakora amazi kugira ngo barebe ko amatiyo nta kibazo afite ariko ngo basanze hari aho yamenetse cyangwa yazibye.

Ati “Turasaba gukorerwa ubuvugizi icyo kibazo kikihutishwa, tugiye kwinjira mu bihe by’izuba amazi azaba make tugize amahirwe amazi akaza vuba ayo dufite mu bigega atarashira twaba tugize umugisha no kuba twagira ubuzima bwiza.”

 

Akarere ka Nyabuhu ikibazo karakizi hari ibyo kari kugikoraho

Mu kiganiro cyihariye Mayor w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette yahaye UMUSEKE yavuze ko mu nama yabahije n’abaturage ba hariya muri Kabatwa bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru abaturage babajije ikibazo cy’amazi.

Ati “Ibice by’ibirunga bikunze kugira ikibazo cy’amazi, hagiye haba ikibazo cy’umuyoboro kuko hariya amazi uburyo abageraho ni uburyo bwa pompage, n’ejo twarimo tubivugaho ko mu mavomo 18 hakoraga 8 gusa, biracyarimo gukorwaho, batwizezaga ko imirimo isigaye izasozwa vuba.”

Yabwiye UMUSEKE ko hari umushinga wa Volcano Belt uzatangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ndetse ngo wabonewe amafaranga ukazakorwaho na WASAC ukazaba igisubizo mu kubonera amazi Umurenge wa Kabatwa.

Mayor Mukandayisenga avuga ko amazi ajya muri Kabatwa adafite imbaraga, ngo bikaba bisaba ko abashinzwe kuyahageza bagomba gukemura icyo kibazo.

Ati “Ikibazo abaturage ejo bakitubaza twakivuzeho tubabwira ibikorwa naho bigeze barabyishimira cyane ko uwo mushinga wa Volcano Belt uzakemura ikibazo kiriho, byibuze ugereranyije ntabwo ikibazo gikemutse ariko hagaragara ko hari ikirimo gukorwa kandi tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga nk’ubuyobozi.”

Kabatwa ni umwe mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyabihu, uri ku buso bwa Kilometero kare 24, ukaba uri neza neza mu birenge by’Ikirunga cya Kalisimbi. Inkuru ya KigaliToday yo mu Ukuboza 2021, ivuga ko kwegereza amazi meza abaturage muri Nyabihu byari ku kigereranyo cya 63%.

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW