Abikorera bo mu Karere ka Nyanza bishyize hamwe bubakira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, wo mu Murenge wa Busasamana akaba asabwa kuyifata neza.
Iyi nzu iri mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.
Abikorera bo mu karere ka Nyanza (PSF) bashyize hamwe bubakira uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 utishoboye.
Bamwubakiye inzu igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, hanze hakaba ubwogero, igikoni, ubwiherero, inzu yo mu rugo (annex) n’urugo (igipangu).
Mukarurangwa Sophia uyobora abikorera mu karere ka Nyanza (PSF) yabwiye UMUSEKE ko uwo bubakiye yari umwe mu bakeneye gufashwa no kwitabwaho.
Ati “Nk’abikorera bo mu Karere ka Nyanza tuba dufite inshingano zo gutera ingabo mu bitugu igihugu cyacu kugira ngo tubashe kucyunganira.”
Iriya nzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 5,6Frw.
Mukamunana Irene wayihawe yashimiye abikorera bo mu karere ka Nyanza ku gikorwa cyiza bamukoreye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick yasabye uwahawe iyi nzu kuyitaho kuko ari iye.
- Advertisement -
Yagize ati “Yumve ko ari iye, ayikorere isuku niba hari icyo yangiritseho yihutire kuyisana.”
Abikorera bo mu Karere ka Nyanza imibare iheruka bose hamwe barenga 2,500 basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha abantu.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza