Nyanza: Barasaba ko hakongerwa inshuro igihe Imurikabikorwa ribera

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza barasaba ko hakongerwa igihe Imurikabikorwa ribera aho risanzwe riba rimwe mu mwaka bityo bikaba byakwiyongera.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza basaba ko hakongerwa inshuro Imurikabikorwa ribaho

Ubusanzwe Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyanza ni igikorwa ngaruka mwaka kiba rimwe mu mwaka, uyu mwaka wa 2022 ni igikorwa cyabaye iminsi itatu.

Mu gusoza iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF NYANZA OPEN DAY) abafatanyabikorwa baryitabiriye bavuga ko inshuro imwe riba mu mwaka biba bidahagije bityo bagasaba ko bishobotse Imurikabikorwa ryajya riba inshuro irenze imwe mu mwaka.

Umwe ati“Nk’ubu tuba twagize amahirwe Imurikabikorwa rikabaho natwe tukerekana ibyo dukora bityo na bashaka kutugana bakatugana biboroheye kuko baba bamenye ibyo dukora, tugize amahirwe rero byareka kuba rimwe mu mwaka byibura bikaba inshuro irenze imwe”

Undi nawe yagize ati“Twabonye amahirwe yo kwerekana ibyo dukora ariko birashoboka ko hari umuntu washakaga kwitabira iri murikabikorwa ariko ntiyabona uko aryitabira kuzategereza rero undi mwaka birumvikana ni cyera ariko yumva ko nyuma y’amezi atanu cyangwa atandatu urumva byamworohera natwe bikadufasha kwerekana ibyo dukora kandi kenshi kuko niyo twitabiriye Imurikabikorwa nkuku turanacuruza tukunguka.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza na JADF mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) AFRIKA Alexis avuga ko ibyo abafatanyabikorwa b’akarere bifuza bishoboka ashingiye ko mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agenga ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere(JADF) avuga ko byibura rimwe mu mwaka habaho imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ariko ntiyigeze avuga ko iryo rimwe ridashobora kurenga.

Ati“Byibura imurikabikorwa ribeho rimwe ariko bashatse kubikora kabiri cyangwa gatatu ntawabibuza bityo bashatse kumurikira abaturage ibikorwa by’abafatanyabikorwa inshuro irenze imwe nta tegeko ryaba ryishwe cyangwa ikosa ryaba ribayeho”

Abafatanyabikorwa 49 bitabiriye Imurikabikorwa bashimiwe n’akarere ka Nyanza, batatu ba mbere muribo bahabwa ibihembo by’indashyikirwa aho ku isonga haje “Dufatanye organization”akarere ka Nyanza kakaba gasanzwe gafite abafatanyabikorwa 65.

Abafatanyabikorwa 49 bitabiriye Imurikabikorwa bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’akarere
Abitwaye neza muri iri murikabikorwa bahawe ibihembo by’indashyikirwa
Umuyobozi muri RGB avuga ko Imurikabikorwa ribaye inshuro irenze imwe mu mwaka nta kosa ryaba ririmo

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -