Nyanza: Hagaragajwe imishinga migari yatumye bagera ku muhigo wa 97,7%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko umwaka w’ingengo y’Imali  wa 2021-2022 ushoje besheje imihigo ku kigero cya 97,7%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ari kumwe n’Umwungirije Kayitesi Nadine mu Kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro  Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye n’Itangazamakuru cyabaye taliki ya 07 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’aka Karere Ntazinda Erasme yibanze ku bikorwa by’ingenzi bikubiye mu nkingi 3  imihigo 89 y’uwo mwaka yari ishingiyeho byatumye besa igera kuri 87 muri iyo bayesheje ku gipimo kigera ku  100%.

Ati: “Hubatswe ibiraro bihuza Umurenge wa Rwabicuma, ni uwa Nyagisozi byari bimeze igihe bisenyutse, ubu biragendwa, muri uyu mwaka kandi twubatse ikiraro gihuza Umurenge wa Muyira  na Kibirizi ubu uwo muhanda ni nyabagendwa.”

Ntazinda avuga  ko umuhigo wo gukangurira abaturage gutanga umusanzu wa mutuweli n’umuhigo wo kurwanya igwingira mu bana ariyo itaragezweho ku rugero rushimishije, bakurikije ingamba bari bihaye mu mihigo y’umwaka bashoje.

Yagize ati: “Umuhigo wa mutuweli twawugezeho ku ijanisha rya 95% naho kurwanya igwingira twari twahize ko rizava kuri 26% rikagera kuri 23,3% twagabanyije ku rugero rwa 23,5%.”

Mu bindi bikorwa byazamuye imihigo Akarere kari kahize kugeraho harimo umuyoboro w’amazi uzaha abatuye mu Butantsinda mu Murenge  wa Kigoma n’uwa Busoro, Mushirarungu na Rwabicuma.

Meya avuga kandi ko bubakiye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi inzu 99.

Ati: “Tworoje abandi baturage batishoboye amatungo magufi 1634, duha amashyiga ya rondereza imiryango igera ku bihumbi 10.”

Hubatswe inzu ndangamurage yerekana ibisubizo Abanyarwanda bishakamo.

- Advertisement -

Akarere ka Nyanza kuri ubu karangije gukora inyigo yo kubaka Stade Umukuru w’Igihugu Paul KAGAME  yabasezeranyije kububakira, ikaba igiye kubakwa muri uyu mwaka wa 2022-2023 izuzura itwaye miliyari 60Frw.

Ntazinda yabwiye Itangazamakuru ko iyo mihigo yose bayigezeho ku bufatanye n’abikorera bibumbiye muri JADF kuko mu ngengo y’Imali  yose Akarere  kashoye muri ibi bikorwa,  abikorera bayitanzeho 13%.

Umwaka w’ingengo y’Imali wa 2021-2022 ushoje besheje imihigo ku kigero cya 97,7 %

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.