Nyanza: Intwaza yagorwaga no kubona amazi meza yahawe ivomo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye intwaza amazi meza bayamushyirira mu rugo iwe

Urugaga rw’abagore n’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza baremeye intwaza amazi meza bayamushyirira mu rugo.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye intwaza amazi meza bayamushyirira mu rugo iwe

Mukanyangezi Agnes w’imyaka 68 y’amavuko yiciwe abana bose 8 n’umugabo avuga ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye imusiga iheruheru ariko ubu umuryango FPR-Inkotanyi wahabaye ukamubera byose.

Mu muganda wabaye ku wa 09 Nyakanga 2022 wateguwe n’urugaga rw’abagore n’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza ubera mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nibwo yaremewe aya mazi.

Muri uwo muganda Intwaza Mukangenzi yahawe impano, bayubakira urugo rw’amatafari, banamuremera amazi meza bayamushyirira mu rugo iwe.

Yashimiye Perezida Kagame Paul uzirikana abanyarwanda, yongeyeho ko yagorwaga no kubona amazi meza ariko ubu agiye gusubizwa.

Yagize ati“Nabonaga amazi meza bingoye aho byabaga ngombwa ko njya gusaba mu baturanyi, baba badahari bikansaba amafaranga hakaba nubwo nyabura ariko ubu ndasubijwe mbikesha umuryango FPR-Inkotanyi.”

Umubyeyi Jeanne uyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi yijeje intwaza (waremewe amazi meza) ko hari urugo rw’impinganzima rwashyizweho na Madamu Jeannette Kagame ko nagera igihe cyo kugira intege nke bazamusaba kuhajya bakamufasha gusaza neza.

Umubyeyi yakomeje avuga ko Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Paul Kagame yifuza kugira umunyarwanda ubayeho neza.

Yagize ati“Twasanze uyu mubyeyi adafite amazi meza mu rugo twayamuhaye kugirango tumuruhure imvune yahuraga nazo zo kutagira amazi mu rugo.”

- Advertisement -

Urugaga rw’abagore n’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi byumwihariko mu karere ka Nyanza biyemeje gukora ibikorwa biteza imbere umuturage aho buri murenge wo mu karere ka Nyanza bahubatse inzu bayituzamo utishoboye aho bubatse inzu 11 muri rusange mu karere hose habarurwa abanyamuryango 158,867.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bubakiye intwaza urugo rw’amatafari
Intwaza yahawe impano n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje ko bazakomeza gukora ibikorwa bituma umunyarwanda abaho neza

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza