Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Brig Gen Nyakarundi

Perezida wa Repubulika y‘u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’uRwanda ,kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu barimo Brig Gen Vincent Nyakarundi, abaha ipeti rya Major General mu ngabo z’u Rwanda.

Brig Gen Vincent Nyakarundi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General

Brig General Vincent Nyakarundi wagizwe Major General ni Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, amaze igihe agaragara mu biganiro hagati ya Uganda, U Burundi n’u Rwanda bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’igihe warajemo agatotsi.

Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye ingabo zirinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru (Republican Guard) nawe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General mu ngabo z’u Rwanda.

Mu bandi bahawe ipeti rya Major Gen barimo Brig Gen Ruki Karusisi uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda (Special Forces).

Mu bazamuwe mu ntera barimo kandi Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yahawe ipeti rya Brig General.

Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda,inyuma ya General, Lieutenant General na General Major.

Itangazo rya RDF rivuga ko izamurwa mu ntera bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

Brig General Willy Rwagasana ukuriye Republican Guard yagizwe Major General aha ni i Kanombe ubwo yakiraga Lt Gen Muhoozi Kainerugaba
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga yagizwe Brigadier General

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW