Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Perezida Museveni yakiriye Terrence Howard wamamaye muri filime ya Empire
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Perezida Museveni yakiriye Terrence Howard wamamaye muri filime ya Empire

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 13/07/2022 7:06
Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byiza na Terrence Horwd n'umufasha we Mirinda Pak

Umukinnyi w’icyamamare i Hollywood Terrence Howard uzwi cyane ku izina rya Lucious Lyon kubera uruhare yagize muri Filime y’uruhererekane ya “Empire” n’umugore we Miranda Pak bakiriwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni muri Uganda.

Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byiza na Terrence Horwd n’umufasha we Mirinda Pak

Perezida Museveni yakiriye ibi byamamare kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 i Entebe mu Mujyi wa Kampala.

Terrence Howard n’umufasha we bari muri Uganda nyuma y’ubutumire bw’inshuti yabo, Frank Tumwebaze usanzwe ari Minisitiri w’ubuhinzi, inganda, amatungo n’uburobyi muri Uganda.

Uyu mukinnyi ukomeye muri sinema ya Amerika ari muri Uganda mu rwego rwo gusura bimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo muri kiriya gihugu aho yifuza gushora imari.

Perezida wa Uganda Yoweli K Museveni kuri twitter yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza n’umukinnyi w’umunyamerika akaba n’umushoramari Bwana Terrence Dashon Howard na Madamu we Miranda Pak.

Perezida Museveni yabahaye ikaze muri Uganda abifuriza kuhagirira ibihe byiza ku buryo bizababera urwibutso iteka.

Imbere ya Perezida Museveni, Howard uzwi nka Lucious Lyon muri Empire yavuze ko ari iby’agaciro kwakirwa na “Perezida uharanira ko abafite inkomoko muri Afurika basura uyu mugabane bakagira n’uruhare mu iterambere ryawo.”

Yamubwiye uburyo Uganda yahoze ari inzozi zabo kuva kera ko bifuza no kuba intumwa z’ibikorwa by’ubukerarugendo bwa Uganda.

Yavuze kandi ko aterwa ishema “n’imiyoborere ya Museveni” n’umuhate agira wo guhuza abanyafurika.

- Advertisement -

Terrence Howard yavuze ko agiye gushora imari muri Uganda mu bijyanye n’indege zitagira abapilote n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Nyuma y’ibiganiro na Perezida Museveni, Terrence Howard n’umufasha we basuye ibikorwa by’ubukorokori mu Mujyi wa Kampala

Minisitiri Tumwebaze ari kumwe na Terrence Howrd n’umufasha we bamaze kugura udukomo tw’ibendera rya Uganda

Terrence Howard arimo avuza ingoma

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Rwanda: Umuntu 1 muri 5 afite ibibazo  byo mu mutwe

Ubugiraneza bwa Rayon Sports bwaba bwarayigonze ijosi?

Niger: Bari mu cyunamo cy’iminsi itatu

Papa Francis yagize icyo avuga ku byo guhesha umugisha abahuje ibitsina

NDEKEZI Johnson 13/07/2022 7:06 13/07/2022 7:06
Share
Inkuru ibanza Ibihugu 16 bigiye guhurira mu iserukiramuco rya “Ubumuntu Art ” i Kigali
Inkuru ikurikira Umweyo muri Rayon; Batandatu barimo Olivier bahambirijwe
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
Mu cyaro
Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou
Imikino
Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
04/10/2023 11:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?