Polisi yafashe abasore bakekwaho kwiba mudasobwa z’ikigo cy’ishuri

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mudasobwa zose zibwe zigera kuri 26 ariko 19 zarafashwe

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa zigera kuri 26 zibwe ku rwunge rw’amashuri rwa Sovu.

Mudasobwa zose zibwe zigera kuri 26 ariko 19 zarafashwe

Murindabigwi Kharim n’Uwihanganye Hassan Omar bombi bafite imyaka 18 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro nyuma y’uko hari hamaze kuboneka mudasobwa 19 mu zari zibwe.

Mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, 2022 nyuma yo kwica ingufuri y’urugi rw’aho zabikwaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubuyobozi bw’ikigo ari bwo bwatanze amakuru, abazibye batangira gushakishwa.

Yagize ati: ”Mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu nibwo Polisi yabonye amakuru y’ubujura bwa mudasobwa bwakozwe nyuma yo kwica ingufuri y’urugi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abazibye ari nabwo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaturage bo mu Mudugudu wa Kiruhura batanze amakuru y’uko hari umuntu babonanye mudasobwa ebyiri yari atwaye mu ntoki afite n’igikapu bicyekwa ko hari harimo izindi.”

Polisi yahise yihutira kuhagera, nibwo ngo uwari uzifite yahise azirambika hasi ariruka barebye basanga hamwe n’izari mu gikapu zose ari mudasobwa 11.

Abaturage bitegereje igikapu zirimo basanga ari icy’uwitwa Murindabigwi usanzwe wiga kuri kiriya kigo cy’amashuri zibweho wahise ushakishwa afatirwa mu rugo ruherereye muri uwo mudugudu, ari kumwe n’Uwihanganye bombi basanganwa izindi mudasobwa 8 bahita batabwa muri yombi.

Bakimara gufatwa, bavuze ko mudasobwa basanganywe bazibikijwe n’uwo bise Veterineri wari ubatiye igikapu atwaramo mudasobwa 9 izindi akazitwara mu ntoki ariko ntibigeze bagaragaza aho abarizwa.

SP Twizeyimana yaburiye abiba mudasobwa ku bigo by’amashuri ziba zifasha abanyeshuri mu kongera ubumenyi no guteza imbere uburezi muri rusange, akangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya bene ubu bujura.

- Advertisement -

Yagiriye inama abagura ibikoresho byibwe kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru y’abo bacyetseho ubujura cyangwa kugurisha ibyibano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe uwatorotse agishakishwa.

 

Icyo itegeko rivuga:

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW