Pre-season: Arsenal irakubita umuhisi n’umugenzi

Wari undi mukino wa gicuti ikipe ya Arsenal yakinaga nyuma yo gutsinda indi yabanje gukina yose. Ikipe yari itahiwe ni FC Seville yo mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Espagne. Iyi kipe nayo yagerewe mu kebo nk’ak’abandi, itsindwa ibitego 6-0.

Gabriel Jesus akomeje kuba inyenyeri muri Arsenal

Igice cya Mbere cyarangiye Arsenal ifite ibitego 4-0 byatsinzwe na Bukayo Saka watsinzemo bibiri na Gabriel Jesus watsinzemo ibindi bibiri.

Igice cya Kabiri, ikipe ya Arsenal ibifashijwemo na Gabriel Jesus watsinze ikindi gitego ku munota wa 77 na Nketiah watsinze ikindi ku munota wa 89, yegukanye indi ntsinzi mu mukino wa Gatandatu wa gicuti yakinaga.

Izindi iyi kipe yatsinze ni Ipswich yo mu cyiciro cya Gatatu mu Bwongereza, Nurnberg yo mu cyiciro cya Kabiri mu Budage, Everton na Shelsea zo mu Bwongereza, Orlando yo muri Leta Zunze Ubumwe za América n’iyi FC Seville yo muri Espagne.

Ikipe ya Arsenal yaguze abakinnyi batanu bashya barimo babiri bavuye muri Manchester City, Gabriel Jesus na Oleksandr Zinchenko, Fabio Vieira wavuye muri FC Porto, Matt Turner wavuye muri New England na Marquinhos wavuye muri São Paulo.

Biteganyijwe ko shampiyona y’u Bwongereza [Premier League], izatangira tariki 5 Kanama. Arsenal izatangira isura ikipe ya Crystal Palace itozwa na Patrick Vieira wabaye kapiteni w’iyi kipe y’i Londre.

Oleksandr Zinchenko ni umwe mu beza Arsenal izaba igenderaho
Zahabu ebyiri ikipe ya Arsenal ibitse
Murambona neza?
Bukayo Saka yibukije abakunzi ba Arsenal ko agihari

UMUSEKE.RW