Robert Lewandowski yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Barcelona

Mu mwambaro wa FC Barcelona Robert Lewandowski yamaze kugera mu mwiherero w’iyi kipe i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutandukana na Bayern Munich.

Robert Lewandowski yamaze kuba umukinnyi wa FC Barcelona

Rutahizamu w’imyaka 33 y’amavuko uvuka muri Poland, yamaze kugaragazwa na FC Barcelona nk’umukinnyi mushya wayo nyuma y’uko yemerenyijwe na Bayern Munich agera kuri miliyoni 50 z’Amayero.

Nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima no gushyira umukono ku masezerano ye mashya muri FC Barcelona ari kumwe na Perezida w’iyi kipe Joan Laporta, Robert Lewandowski yavuze ko yishimiye kuba muri iyi kipe kandi azayifasha mu gutwara ibikombe.

Ati “Nyuma na nyuma ndi hano kandi nishimiye kuba muri Barcelona, iminsi mike ishize ntiyari yoroshye ariko birangiye icyo twifuzaga kigezweho. Ubu mpanze amaso ku buzima bushya n’impinduka, ndi umuntu ukunda instinzi atari imikino gusa ahubwo n’ibikombe.”

Yakomeje agira ati “Nahoze nifuza gukina muri La Liga mu ikipe nkuru none ubu n’indi ntambwe yanjye y’indi n’amahirwe mbonye, ni umukoro n’ubuzima bushya kandi ndabizi ko Barca ishaka kuba imbere ariyo mpamvu ndi hano mu kuyifasha kuguma ku gasongero kandi gutwara ibikombe birashoboka.”

Robert Lewandowski yanavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya muri Barcelona nyuma yo kumva neza intumbero z’umutoza Xavi.

Ati “Navuganye na Xavi kandi kuva mu ntangiro kandi nzi ibyo atekereza n’ibyifuzo bye bigana heza, kuri njye byaranyoroheye gufata umwanzuro wo kuza muri Barcelona kuko nzi neza ko ndi umuntu ukunda gukina no gutsinda kandi bishoboka ndi kumwe na Xavi.”

Kuri iki Cyumweru nibwo FC Barcelona yatangiye imyiteguro ya shampiyona muri Miami mbere y’uko bahura mu mikino ya gicuti n’amakipe ya Real Madrid, Juventus na New York Red Bull.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga2022, nibwo Robert Lewandowski nibwo yavuye i Munich mu Budage ku kibuga cy’imyitozo cya Bayern Munich. Kuri uyu wa mbere Lewandowski arakorana imyitozo  imyotoze ye ya mbere na bagenzi be aho bari muri Miami.

- Advertisement -

Mu gihe yari amaze muri Bayern Munich, Robert Lewandowski yabakiniye imikino igera kuri 375 abatsindira ibitego 344.

Muri shampiyona ya Bundesliga iheruka yakinnye imikino 34 atsinda ibitego 35, ni mu gihe muri UEFA Champions League yakinnye imikino 10 n’ibitego 13.

Robert Lewandowski arakora imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa Mbere i Miami

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW