Abari bahishe urumogi mu mifuka ya sima ntibyabahiriye

Rusizi: Abantu batatu bafatanywe ibiro 22 by’urumogi barutwaye mu modoka ipakiye isima.

Polisi ivuga ko bariya bantu bari bahishe urumogi mu mifuka ya sima

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rusizi yafashe abantu batatu ku Cyumweru, tariki ya 28, batwaye urumogi ibiro 22 mu modoka.

Abafashwe ni uwitwa Rusungu Maula (ni umunyamahanga) yari atwaye imodoka, ari kumwe n’Abanyarwanda babiri, aribo Niyonkuru Bonaventure na Ntegerejimana Zebron nk’uko POlisi ibyemeza.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko urumogi bari baruhishe mu mifuka ya sima.

Polisi ivuga ko bafatiwe mu Mudugudu wa Birogo, Akagali ka Gahinga, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Yagize ati: “Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka bahishemo urimo urumogi, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke.”

Imodoka ihageze mu Mudugudu wa Birogo, nibwo abapolisi bayihagaritse basatse basanga itwaye sima, ariko harimo  imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n’undi urimo ibiro 22 by’urumogi.

CIP Mucyo avuga ko bariya bantu bahise bafatwa barafungwa.

Yongeyeho ko bakimara gufatwa Umushoferi Rusungu n’umufasha mu kazi Niyonkuru bavuze ko urumogi ari urwa Ntegerejiamana bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagali ka Kamurehe, mu Murenge wa Gashonga afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, anihanangiriza abantu bose bijandika mu bikorwa byo gutwara ibiyobyabwenge, kubireka kuko ingamba zo kubafata zakajijwe.

 

Uko itegeko rivuga:

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW