Abaturage b’ i Nyamiyaga biguriye imodoka y’umutekano biyemeza guhangana n’abawuhungabanya

KAMONYI: Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo kwishakamo ubushobozi bakigurira imodoka y’Umutekano, baratangaza ko igiye kubunganira muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, no kujya bayifashisha kugira ngo abawuhungabanya bashyikirizwe byihuse inzego z’ubutabera.

Imodoka y’umutekano yaguzwe n’abaturage b’i Nyamiyaga nk’umusaruro wo kwigira

Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Nyamiyaga, hatashywe ku mugaragaro imodoka y’umutekano yaguzwe n’abaturage b’i Nyamiyaga nk’umusaruro wo kwigira.

Bayigezeho mu gihe cy’amezi atatu, igitekerezo cyo kuyigura cyavuye mu rugendo shuri rwo gusura amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bakoreye ku Mulindi w’Intwari.

Abaturage bavuga ko bayibonye bari bayibabaye, bityo ngo ni igisubizo ku guca intege abakora ubujura, urugomo n’ibindi bikorwa bibahungabanyiriza umutekano.

Mukandahiro Rosine wo mu Mudugudu wa Nyamiyaga Akagari ka Kidahwe, yagize ati “Ibibazo twahuraga na byo ni byinshi cyane, tugatekereza ko imodoka nk’iyi hari icyo yatwunganira. Hari nk’ubwo umuntu yahohoteraga mugenzi we amukoreye nk’urugomo, abajura cyangwa undi muntu wese wabaga afatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano, tukabura uburyo bwo kubageza byihuse kuri Polisi, kubera kutagira imodoka twifashisha mu buryo bwihuse.”

Habinshuti Utarunambiye, na we yemeza ko bagiraga imbogamizi zo kutabona ubutabazi bwihuse mu gihe hari abahungabanyije umutekano.

Yagize ati “Hari ubwo twabaga twafashe abateje umutekano mucye, twahamagara imodoka ya Polisi ikabura, bigasaba gutegereza. Kenshi abateje umutekano mucye twabaga twafashe, habaga harimo n’abaturusha ingufu, hakaba ubwo baturwanyije, bakaducika kubera ko ubutabazi bw’imodoka bwabaga bwaturutse kure.”

Akomeza avuga ko “Basaba ko iyi modoka yazabafasha kandi mu kugeza umurwayi utishoboye kwa muganga atari ukwikorera ibisambo no kugendwamo n’abayobozi gusa.”

Mu byaha bihungabanya umutekano bikunze kugaragara mu Murenge wa Nyamiyaga, ubujura cyane cyane ubw’amatungo, ubusinzi, urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa n’ibikomoka ku makimbirane yo mungo.

- Advertisement -

Mukandahiro Rosine avuga ko batewe ishema no kwigurira imodoka y’isuku n’umutekano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascene yavuze ko bayihaye inyito igira iti “Umutekano niwo musingi wo kwesa imihigo.”

Yavuze ko imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyamiyaga yamuritswe ku munsi w’Umuganura bacyesha Inkotanyi ku isonga bakaba bawutuye Umukuru w’Igihugu.

Ati “Uyu munsi Umuganura twizihiza ushingiye ku mateka meza u Rwanda rurimo rwubaka aturuka ku rugamba rwo kubohora igihugu, Umuganura wa mbere twawuhawe n’Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo twongeraga kugira ubumwe bw’abanyarwanda.”

Yavuze ko bashingiye ku bunini bw’Umurenge wa Nyamiyaga, izabafasha mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha ndetse no gutabara mu gihe umutekano wahungabanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascene

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko baganuye mu buryo bushimishije, burimo kuba abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga nyuma yo kubona umusaruro mubyo bakora barafashe umwanzuro mwiza wo kwigurira imodoka yo kubafasha kwicungira umutekano.

Ati ” Mu by’ukuri iki kibaye ikimenyetso cy’ibishoboka kuba Umurenge nk’uyu nguyu uri mu gice cy’icyaro ubasha kwigurira imodoka, abantu bakishyira hamwe, ibi bigaragaza imyumvire, imitekerereze, bigaragaza icyerekezo, turibwira ko ari umuco twifuza ko ukwiye gukwira no mu yindi mirenge, turabiganira kugira ngo rwose n’ahandi bibashe kuhagera.”

Muri ibi birori by’Umuganura Umupfumu Rutangarwamaboko unavuka mu Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga ari mubambitswe imidari yishimwe “Ijabo ry’Intore” nk’umwe mu bagira uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda by’umwihariko ku ivuko rye.

Uyu mupfumu yatanze ikiganiro cyari gikubiyemo amateka n’igisobanuro cy’umunsi w’Umuganura ndetse n’uburyo ari ipfundo rikomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera muri Nyamiyaga nabo bambitswe imidari kubera uruhare rwabo mu iterambere rw’Umurenge. Bashimiwe ubufatanye bwabo n’abaturage kugira ngo ku munsi w’Umuganura uyu Murenge ube wifitiye imodoka y’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko bifuza ko ibyakozwe n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga byagera n’ahandi
Abaturage basabye ko iyi modoka izakoreshwa ibyo yaguriwe bitarimo kwifungwa n’abayobozi mu nyungu zabo bwite

Hamuritswe umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ibikorerwa mu nganda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yambitswe umudari w’ishimwe
Umupfumu Rutangarwamaboko yambitswe umudari w’ishimwe

Abaturage bari babukereye mu birori by’umunsi w’Umuganura
Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kamonyi