AMAFOTO: Min Munyangaju yasuye Amavubi i Huye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Éthiopie mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Algérie umwaka utaha, Amavubi yasuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abibutsa ko Abanyarwanda babategerejeho ibyishimo.

Abayobozi barimo Minisitiri Munyangaju, basuye Amavubi i Huye

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 mu Akarere ka Huye. Abashyitsi basuye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier na perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n’abandi.

Afata ijambo, Min Munyangaju yasabye aba bakinnyi ko bagomba kwibuka ko bazaba bari imbere y’Abanyarwanda kandi babagomba ibyishimo. Mu bindi Minisitiri yasabye Amavubi, harimo kongera kwimana u Rwanda nk’uko babikoze ubushize.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yongeye kwibutsa abakinnyi ko intego ari ukubona yo kujya muri CHAN muri Algérie kandi ko Abanyarwanda bazaba babari inyuma.

Muri uru ruzinduko rw’akazi, Minisitiri wa Siporo yagiriye muri aka Karere Huye, biteganijwe ko kuri uyu munsi asura Stade ya Huye hakagenzurwa aho imyiteguro yo kwakira umukino uzahuza u Rwanda na Éthiopie, igeze.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, ari bwo umukino wo kwishyura uzakinwa Saa cyenda z’amanywa, ikipe izasezerera indi ikazahita ibona itike yo kujya muri CHAN. Umukino ubanza Ibihugu byombi byaguye miswi 0-0.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yasabye Amavubi kuzaha ibyishimo Abanyarwanda
Ubuyoboozi bwasabye aba bakinnyi kuzabona itike ya CHAN
Haruna Niyonzima yavuze ko biteguye kuzatanga byose ariko bagaha ibyishimo Abanyarwanda
Amavubi yaganirijwe asabwa kuzaha ibyishimo Abanyarwanda

UMUSEKE.RW