AS Kigali yongeye guha ubutumwa APR iyitwara igikombe

AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Coupe 2022), ni nyuma yo kongera gutsinda APR FC kuri penaliti 5-3, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Casa Mbungo yongeye gusubira Adil Erradi

Mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yageragezaga gusatira hari hamaze kuboneka koruneri 3, 2 za APR FC n’imwe ya AS Kigali yari yanamaze gutera ishoti rigana mu izamu rya Tchabalala ku munota wa Karindwi.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati ubona ko atinyana, nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi.

Ku munota wa 27, Byiringiro Lague yahushije penaliti yateye umunyezamu Fiacre akawufata, ni nyuma y’ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 42, Mugisha Bonheur yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Ntwari Fiacre arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Man Ykre na Dusingizimana Gilbert hajyamo Akayezu Jean Bosco na Ahoyikuye Jean Paul Mukonya.

Ku munota wa 56, Ishimwe Pierre yakuyemo umupira w’umutwe ukomeye wa Tchabalala yari ahawe na Haruna Niyonzima. Kuri uyu munota APR FC yakoze impinduka Lague aha umwanya Ishimwe Anicet. AS Kigali ku munota wa 61 na yo yakuyemo Kalisa Rashid hinjiramo Juma Lawrence.

Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye ku munota wa 71 ariko unyura hanze gato yaryo.

APR FC yakoze impanuka za kabiri ku munota wa 72, Manishimwe Djabel aha umwanya Ishimwe Fiston.

- Advertisement -

Haruna Niyonzima yahannye ikosa ryakorewe Niyonzima Olivier Seif, yateye umupira mwiza ariko Tchabalala ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 80, Juma wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Bosco ariko rihanwe na Ishimwe Anicet ntiryagira icyo ritanga.

Ku munota wa 84, AS Kigali yakuyemo Kakule Mugheni Fabrice hinjiramo Landry.

Umukino warangiye ari 0-0 biba ngombwa ko hitatabazwa iminota 30 y’inyongera.

Iyi minota 30 nacyo yatanze kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa bahita bitabaza penaliti.

AS Kigali yaje kwegukana iki gikombe kuri penaliti 5-3. Abakinnyi ba AS Kigali bose bazinjije ari bo Haruna Niyonzima, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Kwitonda Ally na Akayezu Jean Bosco
APR FC, Ishimwe Christian yayihushije ni mu gihe Omborenga Fitina, Ruboneka Bosco na Ishimwe Fiston bazinjije.

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga.

APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves.

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Dusingizimana Gilbert Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Kalisa Rashid, Shabani Hussein Tchabalala na Man Ykre.

Haruna yongeye kwereka Abanyarwanda ko imyaka ari imibare
Yongeye gutwara APR FC igikombe
Ibyishimo byari byinshi ku ikipe y’Umujyi wa Kigali
Guhangana ko kwarimo
Umukino wo warimo guhangana

UMUSEKE.RW