Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kanama 2022 nyuma y’amasaha macye yari ashize umuryango Yvan Buravan utangaje gahunda y’umugoroba yo kumusezeraho muri nka Camp Kigali kuri uyu wa 23 Kanama 2022.
Iyi ndirimbo bise ‘Burabyo’ bayitiriye Buravan, kuko amazina ye nyakuri yitwa Burabyo Yvan. Ifite iminota 2 n’amasegonda 48, ikaba irimo amashusho agaragaza Buravan mu bihe bitandukanye by’umuziki we n’ahandi.
Aya mashusho agaragaza abatunganya muzika (Producers) bari inshuti ze n’abandi bakoranye mu bihe bitandukanye, barimo Bob Pro watumye Buravan amenyekana, Pastor P warambitse ikiganza ku ndirimbo nyinshi z’uyu muhanzi, Evydecks wari umaze igihe ari gukorana na Buravan n’abandi.
Ben Kayiranga na Juda Muzik baririmba bumvikanisha ubumuntu bwaranze Buravan, bakavuga ko ibihangano yasize bizahora bisusurutsa benshi ibihe n’ibihe.
Bati “Intore yaciye umugara w’ibumoso, mbega agahinda, mbega igihombo. Ku musozi nta nkuru, amagambo yashize ivuga. Urukundo rwawe ni igisobanuro gisendereza ibyishimo waduhaye.”
Bumvikanisha ko uyu muhanzi atazigera yibagirana mu mitima y’abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange.
Darest avuga ko ubwo binjiraga mu muziki basubiyemo indirimbo ‘Just a dance’ ya Buravan, mu rwego rwo kugaragaza ko ari abakunzi b’ibihangano bye.
Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa niwe wandikishije Yvan Buravan wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu irushanwa Prix Decouverte RFI 2018.
Reba indirimbo Burabyo ya Juda Muzik na Ben Kayiranga