Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure rwasabwe kuba bandebereho mu bihugu bya Afurika kugera no ku Isi hose.
Ku munsi wahariwe Imbonerakure mu Burundi, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo yasabye Imbonerakure kuba urugero mu bikorwa by’iterambere no gukorera igihugu.
Uwo munsi mukuru wabereye i Gitega witabirwa n’imbonerakure zisaga ibihumbi birindwi zivuye mu ntara zitandukanye z’igihugu, abayobozi bakomeye, hamwe n’urubyiruko rwaserukiye amashyaka acuditse na CNDD-FDD mu Burundi no mu bindi bihugu.
Réverien Ndikuriyo utajya worohera abatavuga rumwe n’ishyaka na CNDD-FDD yavuze ko igihe cy’amagambo cyarangiye, bashyize imbere ibikorwa, yibutsa ko batazihanganira uzabitambika aho azaturuka hose.
Ati “Ntawukomera wenyine, ntawutera imbere ari umwe, kandi nta wutungira mu boro nicyo gituma tubahamagarira gushyira imbaraga hamwe.”
Ndikuriyo avuga ko bifuza ko Imbonerakure ziba indorerwamo muri Afurika no kw’Isi yose ku buryo bizarangira “mu Burundi abanyabwenge bose ari Imbonerakure.”
Ati “Basange abanyabwenge bose ari Imbonerakure, basange abaganga bose ari Imbonerakure kugera aho amahanga uhereye mu bihugu bya Afurika bahindura imvugo ku byerekeye Imbonerakure.”
Yikomye abashatse guhindanya isura y’Imbonerakure mu mahanga babita amazina bishakiye bashingiye ku rwango n’ibinyoma.
Uyu mutegetsi uri mubakomeye mu Burundi yashimangiye ko kuba Imbonerakure ari ugukanura cyane nta kurangazwa n’abanzi b’iterambere ry’u Burundi.
- Advertisement -
Imbonerakure zivugwa kenshi mu guhohotera abatavuga rumwe n’ishyaka rya CNDD-FDD kuva ryagera ku butegetsi mu Burundi, ibi ariko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubyamaganira kure.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW