Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’abana bari mu biruhuko

Mu gihe abanyeshuli bari mu biruhuko by’impeshyi hirya no hino mu gihugu “Monaco Cafe” yateguriye abana iserukiramuco ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimana n’ababyeyi babo.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba mu Rwanda rizaberamo n’amarushanwa y’abana

Iryo serukiramuco rizaba ku tariki ya 20 na 21 Kanama 2022 muri Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, rikaba ryarateguriwe abana bari mu biruhuko.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere. Rizaba ririmo amarushanwa yo kubyina ndetse no kuririmba hamwe n’imikino igiye itandukanye inyura abana.

Umunyamakuru, umuhanga mu kuvanga imiziki, akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo azasusurutsa iri serukiramuco ry’abana.

Papa Golizo na Golizo bubtse izina mu gushimisha abana ndetse na Fiston Entertainer bazaba babukereye muri iri serukiramuco rizafasha abana bari mu biruhuko kumera neza.

Abategura ibi birori bavuga ko ibikorwa by’iri serukiramuco bizajya bitangira saa munani ku buryo abana bazisanzura bihagije.

Abana bazitabira iri serukiramuco bateganyirijwe imikino itandukanye n’ibindi bikorwa bibafasha kwidagadura nko kwicunga.

- Advertisement -

Ku bana kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 FRW) n’ibihumbi icumi (10.000Frw) naho abantu bakuru ni Ubuntu.

Abana n’ababyeyi bazisanzura berekane ibyishimo mu miziki izaba ivangwa na Dj Sonia afatanyije na Dj Rambo.

Abana bazahabwa umwanya wo kwidagadura, kwerekana impano no gufatwa amafoto meza ku buntu
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW