Mu mikino iri guhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth games] iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball yakatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda Maldive amaseti 2-1.
Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach Volleyball], yakinnye umukino wa Kabiri mu mikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza [Commonwealth games].
Ni umukino u Rwanda rwatsinze igihugu cya Maldive ku maseti 2-1. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Vénuste. Intsinzi y’aba bakinnyi yatumye bakatisha itike ya ¼ ariko izakina umukino wa Gatatu na Australia.
Olivier Ntagengwa yasazwe n’ibyishimo nyuma y’iyi ntsinzi yagejeje u Rwanda muri ¼ muri iyi mikino ya Commonwealth.
Ati “Turishimye cyane kuko ni ubwa Mbere ikipe y’u Rwanda ya Beach volleyball igeze muri aya marushanwa ikaba inabashije kwitwara neza ikagera muri ¼. Ntabwo nabona uko mbivuga.”
Yongeyeho ati “Twatangiye ikirere kimeze nabi, ariko ku iseti ya Kabiri twaje tuvuga ko tugomba gutsinda. Ndashimira abafana bari baje kudushyigikira.”
Mu bandi bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, Maniraguha Eloi ukina umukino wo Koga, ari mu bahatanye uyu munsi muri Freestyle/Heat 3.
U Rwanda ruhagarariwe n’abandi barimo abazasiganwa ku igare no mu mikino ngororamubiri.
UMUSEKE.RW