Commonwealth games: Imbamutima za Ntagengwa nyuma yo kugera muri ¼

Mu mikino iri guhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth games] iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball yakatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda Maldive amaseti 2-1.

Byari ibyishimo ku ikipe ihagarariye u Rwanda

Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach Volleyball], yakinnye umukino wa Kabiri mu mikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza [Commonwealth games].

Ni umukino u Rwanda rwatsinze igihugu cya Maldive ku maseti 2-1. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Vénuste. Intsinzi y’aba bakinnyi yatumye bakatisha itike ya ¼ ariko izakina umukino wa Gatatu na Australia.

Olivier Ntagengwa yasazwe n’ibyishimo nyuma y’iyi ntsinzi yagejeje u Rwanda muri ¼ muri iyi mikino ya Commonwealth.

Ati “Turishimye cyane kuko ni ubwa Mbere ikipe y’u Rwanda ya Beach volleyball igeze muri aya marushanwa ikaba inabashije kwitwara neza ikagera muri ¼. Ntabwo nabona uko mbivuga.”

Yongeyeho ati “Twatangiye ikirere kimeze nabi, ariko ku iseti ya Kabiri twaje tuvuga ko tugomba gutsinda. Ndashimira abafana bari baje kudushyigikira.”

Mu bandi bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, Maniraguha Eloi ukina umukino wo Koga, ari mu bahatanye uyu munsi muri Freestyle/Heat 3.

U Rwanda ruhagarariwe n’abandi barimo abazasiganwa ku igare no mu mikino ngororamubiri.

Olivier yanashimiye abafana baje gushyigikira u Rwanda
Ni abasore bagaragaje urwego rwo hejuru
Olivier na mugenzi we bongeye kwimana u Rwanda
Ntagengwa Olivier arizeza Abanyarwanda gukomeza kwitwara neza
Maldive yatsinzwe n’u Rwanda
Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bagejeje u Rwanda muri ¼ cya Beach Volleyball

UMUSEKE.RW

- Advertisement -