Commonwealth games: Ntagengwa na Gatsinzi bongeye kwimana u Rwanda

Mu mikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) iri kubera mu Bwongereza, Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikinirwa ku mucanga, yageze muri 1/2 isezereye Nouvelle Zélande.

Gatsinzi na Ntagengwa bagejeje u Rwanda muri 1/2 cya beach volleyball

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ubera i Birmingham ahari kubera iyi mikino.

Abanyarwanda ,Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier batsinze ikipe y’Igihugu ya Nouvelle Zélande amaseti 2-0.

Iseti ya Mbere yarangiye ari 21-18, iya Kabiri irangira ari 21-19.

Bisobanuye ko u Rwanda rwageze muri 1/2 cya beach volleyball ku nshuro ya Mbere rugiye muri aya marushanwa mu mikino wa beach volleyball.

Ibyishimo byari byinshi ku bahagarariye u Rwanda i Birmingham

UMUSEKE.RW