Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/08/20 10:58 AM
A A
8
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.”

Depite Frank Habineza hari abamushyira kugitutu ku mbuga nkoranyambaga bamusaba kwegura cyangwa kweguzwa

Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, abandi bagera kure bavuga ko ibyo yavuze yabikurikirwanwaho mu nkiko.

Ndasaba buri munyarwanda wese Ukunda u Rwanda kwamagana ubusabe bwa @FrankHabineza bwuzuyemo guha ishingiro aba Génocidaires n'Ingengabitekerezo yabo, Ndasaba #LetayuRwanda kudaha ishingiro ubusabe bwawe kuko yaba ihaye ishingiro aba Génocidaires bahekuye u Rwanda.
Sadate M.

— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) August 13, 2022

Asubiza ibibazo UMUSEKE wamubajije niba nta bantu ku giti cyabo bamuhamagara bamushyira ku gitutu, yavuze ko ntabo.

Kwamamaza

Yasobanuye neza, ibyo yavuze byo kuganira n’abatavuga rumwe na Leta.

Ubutumwa yatwandikiye kubera ko yari mu nshingano nyinshi nk’uko abivuga, agira ati “Ibyo twavuze byari bisanzwe biri muri Manifesto y’Ishyaka DGPR (Green Party of Rwanda) y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017 ndetse n’ay’Abadepite ya 2018. Manifesto iri ku mugaragaro ndetse no kuri Website: www.rwandagreendemocrats.org. Twabivuze bwambere turi mu Karere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida muri 2017.”

Mu ngingo 10 Dr Habineza yakubiyemo igisubizo cye, avuga ko mu minsi ishize (tariki 5 Kanama, 2022) mu kiganiro n’Abanyamakuru “twabigarutseho dusuzuma ibimaze kugerwaho n’ibitarakorwa muri Manifesto yacu y’amatora y’Abadepite ya 2018. Bivuze ko iyi atari dossier nshyashya.”

Ati “Nta mazina y’abantu bihariye twavuze, twabivuze muri rusange, havuyemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Twasobanuye ko FDLR itarimo.”

Dr Frank Habineza avuga ko mu kiganiro Murisanga ku Ijwi rya America, VOA, bamubajije gutanga ingero z’abatavuga rumwe na Leta.

Ati “Niho navuze ko bahari mu gihugu no hanze ko hari  n’abashatse kwiyamamaza ntibyakunda, ko hari n’abagarukiye i Nairobi. Aho niho habaye “intentional misinterpretation” (gusobanura nabi nkana ubutumwa)  cyangwa kwirengagiza nkana ku bantu bamwe bahisemo kurema no gutsindagira ibyo tutavuze.”

Frank Habineza avuga ko urutonde (List) rw’abagomba kuganira na Leta atari Green Party ishinzwe kuzarukora, cyangwa gutegura ibyo biganiro.

Ati “Icyingenzi nyamukuru ni ukwemeranya kuri principe, noneho nyuma hakabona kujyaho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ’mechanisme d’application’. Twumva bibaye bikunze  icyo gihe Leta niyo yamenya abatumirwa. Ikindi twavuze ni uko na societe civile hamwe n’abanyamadini n’abafite inararibonye ku mateka y’igihugu batumirwa ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba byayoborwa n’abantu bafite inararibonye nka Mzee Tito Rutaremara.”

 

Bakeneye amahugurwa ….

Dr Habineza avuga ko abantu bamwe bahisemo kwirengagiza nkana ukuri kw’ibyo yavuze.

Ati “Twabikoze nk’Ishyaka, kandi turi Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ntabwo ari igitangaza iyo ababogamiye ku Ishyaka riri ku butegetsi babibona ukundi, iyo ni yo Demokarasi, kandi turabona “debate” (ibiganiro) yaratangiye kandi ni byiza.”

Yakomeje agira ati “Nk’Ishyaka dutanga ibitekerezo nta migambi mibi tugamije ku gihugu cyacu. Icyo tugamije ni umutekeno, amahoro n’amajyambere birambye (sustainable security, peace and development).”

Dr Frank Habineza avuga ko bimaze kugaragara ko “hakenewe guhugura abantu ku byerekeye ’sustainable peace and Security’.”

Uko mubona bizarangira wenyine yijyanye! Buriya ngo nawe yari yagiye inama. Ubwenge bucye si ikintu!!! https://t.co/HouN0TAp7I

— Ingabire Immaculee (@IngabireIm) August 14, 2022

Ishyaka Green Party ryivuze imyato ku izamurwa ry’umushahara w’Abarimu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

AMAFOTO: Bwanakweli yasinyiye ikipe yo muri Zambia

Inkuru ikurikira

Manizabayo Eric na Tuyishime Jacqueline begukanye Kibugabuga Race

Izo bjyanyeInkuru

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM
Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

2023/02/06 9:59 PM
Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

2023/02/06 8:12 PM
Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

2023/02/06 7:11 PM
Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

2023/02/06 6:41 PM
Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

2023/02/06 5:40 PM
Inkuru ikurikira
Manizabayo Eric na Tuyishime Jacqueline begukanye Kibugabuga Race

Manizabayo Eric na Tuyishime Jacqueline begukanye Kibugabuga Race

Ibitekerezo 8

  1. rwabukwandi ezra says:
    shize

    Banyarwanda,muribuka neza ko Leta yariho mbere ya 1990 nayo yangaga “ibiganiro” n’abatavugarumwe nayo? Ni iki cyakurikiyeho?Ni intambara na genocide byahitanye abantu batari munsi ya 1.5 million !!! Mubo Dr Habineza ashaka ko bagirana ibiganiro na Leta,ntabwo abakoze genocide barimo.Icyo cyumvikane.Ibiganiro nibyo byonyine bizana amahoro.Ikibazo nuko iteka ufite ubutegetsi atemera kuganira n’undi ubushaka.Ntaba ashaka ko bagabana.Bigatuma hameneka amaraso.

    • Isma says:
      shize

      Leta yariho? Yahurirahe niriho se kandi ko iriho inzira yafashwe ya mbere byari ibiganiro bituma iriho? Ibiganiro mu rugwiro, umushyikirano, ngwino urebe ugende ubyire (come and see go and tell), inama z’abayobozi zimwe na zimwe,
      Ibiganiro perezida agirana n’abantu batandukanye…, noneho kuri byose consensus democracy. Yewe muri ntabamunoza.

    • Augustin says:
      shize

      Ushaka ubwo butegetsi nanyure munzira z’amatora abaturage babumuhe.

  2. Hakizimana Vedaste says:
    shize

    Jyewe icyombonacyo nuko Habineza yibeshya cyane kuko hano mu Rwanda nta butegetsi tugira dufite ubuyobozi bwiza rero azabanze asobanukirwe neza. Ikindi nuko iyo abayobozi bacu batandukanye bari munama hirya no hino kugeza naho H.E aganira nabanyarwanda kuri radio na television ntatoranya nguyu tuganire uyu nabireke. Kuganira nugutumwanya iyabayavugaga ngo dukorane gutya hubwo,abayobozi bavuga badakora ntitukibakineye rwose.

  3. Karemera Joseph says:
    shize

    Arikose Habineza Frank ko ari deputy munteko ishinga amategeko y’Urwanda kuki yahisemo gukoresha ibitangaza makuru mvamahanga???
    Iyo azana iyo debate munteko ishinga amategeko byajyaga kumvikana. Utazi ubwenge ashman ubwe!!

    • rudonyoli says:
      shize

      Kuki mbona mwijundika umuntu wifuriza amahoro u Rwanda? Mwarebeye ku mishyikirano irimo kubera muli Tchad? Kurwana siwo muti.Abantu batera u Rwanda,harimo amoko yose.Nta kindi bashaka uretse ubutegetsi (umugati).Bagabane tugire amahoro.Kudashaga kugabana,nibyo byateje akaga igihugu cyacu.

      • Ukuri says:
        shize

        Hhhhh,bose ni umugati,nibagabane tugire amahoro akakantu si keza, mbese wowe ntakamaro ubona badufitiye bose icyo bashize imbere ni inda?

        • Patos says:
          shize

          Habineza c yavuganye na Leta ko ayirimo kandi batavuga rumwe.Buriya amaze guhaga nka Bamporiki.Ese kuki mushaka kutavuga rumwe na Leta nkaho nibura mwakwiyise abashaka kongera ibitekerezo byanyu muri Leta.Kuko iyo uvuze kutavuga rumwe na Leta bishatse kuvuga ko uba ushaka gusenya cg uri interahamwe kuko nizo zishaka gusenya.Gusa nanjye Honorable Habineza mwibazaho nuko turi muri Leta y’ubumwe.Bazakurikirane neza igisekuru cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

Ruhango: Abasoje ayisumbuye bambariye guhatana ku isoko ry’umurimo

2023/02/06 10:15 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010