Gasabo: Impungenge z’umukarani w’ibarura wariwe n’imbwa y’umukire

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Yariwe n'imbwa

Umukarani w’ibarura wo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, nyuma yo kurumwa n’imbwa, arasaba guhabwa impozamarira ndetse n’ubuvugizi kugira ngo amenye nimba koko imbwa yamuriye yaba ikingiye bya nyabyo.

Yariwe n’imbwa

Yariwe n’imbwa ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu w’Agatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo.

Uyu mukarani w’ibarura mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko ubwo yari mu kazi, yariwe n’imbwa y’uwitwa Kanani Jean Robert akajyanwa kwa muganga yenda gupfa.

Avuga ko ubwo yajyaga kubarura mu rugo rw’uyu mugabo, imbwa yamuriye akabura umutabara, ngo yavugije induru abarimo abapangayi baramwirengagiza.

Ati “N’uko imbwa irandya koko, mvuza induru abapangayi bari barimo, nyiri urugo yari arimo, mvuza induru imbwa impera ku murundi indya yumva hariho igufwa irahindura ijya hano ku kibero, no mu gipangu harimo umugabo bita Sarkozy ndamubwira ngo wantabaye ino mbwa arandeka.”

Akomeza avuga ko ubwo yari aryamye hasi imbwa imuri hejuru ariho Kanani yaje asanga iri kumurya, ahita ayibwira ngo toka genda, ihita imuvaho.

Ati “Yanshwanyurijeho ipantalo, nazamutse ndi amaraso gusa ntira umuturanyi agatenge n’ubu niko ngifite.”

Abaturanyi ngo basabye nyir’imbwa kujyana uyu mukarani w’ibarura kwa muganga, yanga kumujyana mu modoka ye, avuga ko ifite ikibazo, bagenda n’amaguru bagezeyo abonye ko arembye ahita akuramo ake karenge.

Ati “Abaturanyi bamubwiye ngo rero mushyire mu modoka atagerayo ubumara bumugeze ku mutima aravuga ngo imodoka ifite ikibazo, nabuze moto ntega n’imwe tuzamukana n’amaguru, arahangeza ariko kubera ukuntu narimeze ngiye gupfa, yagize ubwoba aravuga ati, uno muntu batamfunga reka nigendere.”

Uyu mugabo ngo yahise ahamagara umugore we witwa Mukandayisenga Jeannette, azana kuri Poste de Sante agatabo kanditsemo ko iyo mbwa yakingiwe ku wa 04 Kanama 2022.

- Advertisement -

Ati “Nabwo sinakizeye neza ko yakingiwe, ubwo umugore yishyura amafaranga bari bamaze kuntera izo nshinge.”

Uyu mukarani w’ibarura avuga ko inzego z’ubuyobozi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere zatwaye uyu mugore ngo hakorwe iperereza, ariko ku wa kabiri azindukira mu kazi nk’ibisanzwe. Ntacyo yongeye kumenyeshwa.

Uyu mubyeyi avuga ko atari ubwa mbere yari aje kubarura muri uru rugo, yigeze kuhagera bamwima amakuru kandi bigaragara ko ari umukarani w’ibarura.

Ati “Ndavuga ngo rero n’ubwo banyimye amakuru reka nandike kwa Gasongo nzahakosora nyuma nje kubarura, ejo nibwo naringarutse nyine”

Uyu mukarani w’ibarura avuga ko abo mu rwego rw’ibarurishamibare bamusuye, bamubwira ko yava ku ivuriro ry’ibanze akajya ku Kigo Nderabuzima bakamutera inshinge.

Asaba ubuvugizi kubera ko imbwa yamuteye ubusembwa akaba atabasha no kujya mu kazi by’umwihariko umwana we akaba yamukuye ku ibere.

Ati “Umugabo ntari ku kazi nawe ya motaraga ubu niwe uri kumenya ako kana.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter cyamaganye igikorwa cyabaye kuri uriya mukarani.

Ubutumwa bugira buti “Twihanganishije umukarani w’ibarura wariwe n’imbwa ubwo yari mu kazi ke. Ibi ntibyari bikwiye ku banyarwanda bigishijwe bihagije ku kamaro k’ibarura. Uwabikoze ari gukurikiranwa n’nzego zibishinzwe, umurwayi nawe ari kwitabwaho.”

Iki kigo mu gusubiza uwabajije nimba hari icyo kontaro iteganya ku mukozi wacyo uhuye n’ikibazo nk’iki, bagize bati  “Ntibisaba kontaro. umutimanama n’ubumuntu birahagije. Ubu turi kumwitaho uko bikwiye.”

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ririmo kuba mu gihugu hose hagati ya tariki 16-30 Kanama 2022.

Abaturarwanda basabwa gucungira umutekano abakarani b’ibarura n’ibikoresho byabo ndetse abafite amatungo nk’imbwa z’inkazi kwirinda ko hari uwo zahungabanya.

INKURU YABANJE….

Nduba: Yakomerekejwe n’imbwa yo mu rugo agiye kubarura

Uwimpuhwe Josiane avuga ko atizeye nimba iriya mbwa ikingiye koko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW