Ibinyabiziga 960 byafatiwe kutagira Controle technique  

Kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi ine  yafashe ibinyabiziga bigera kuri 969 byose bitujuje ubuziranenge.

Ibinyabiziga birimo amakamyo byafashwe bidafite icyangombwa cy’ubuzirange

Polisi isobanura ko mu gihe ikinyabiziga cyigiye mu muhanda cyitujeje ubuzirange gishora guteza impanuka, ubuzima bw’abantu bukaba bwahagendera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abashoferi gusuzumisha ibinyabiziga badategereje kwibutswa na Polisi  kuko mu gihe bidakozwe bishobora guteza akaga.

Yagize ati “Ibyo binyuranyije n’amategeko ndetse bikaba byateza n’impanuka. Ntabwo rero twategereza ko  hatakara ubuzima bw’abantu cyangwa ngo ibintu byangirike niyo mpamvu abapolisi bari hriya no hino bagomba kubishakisha.”

Yakomeje  ati “Turakangurira abantu kubyitabira, ntabwo bazategereza ko Polisi ibahana cyangwa se  ko Polisi ibabwiriza cyangwa ikinyabiziga cyateza impanuka kikaba cyateza ikibazo.”

Polisi yatangaje ko hari ubwo ibinyabiziga byakoze impanuka ahanini bitewe n’uko bidasuzumishijwe ubuziranenge bwabyo (Controle technique.)

Polisi ifashe ibi binyabiziga mu gihe ku wa 2 Kanama uyu mwaka  mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo abantu bane baburiramo ubuzima abandi 31 barakomereka.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko byagaragaye ko ikamyo itari yarakoresheje isuzuma ry’ibinyabozoga (Controle technique).

CP Kabera yasabye abashoferi kwitwararika bagasuzumisha ibinyabiziga kugira ngo birinde impanuka

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

- Advertisement -