IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Past Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko yashenguwe n'amagambo Past Budigiri Herman yamubwiye

Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA)  wagiriye inama  Past Kalisa Jean Marie Vianney uvuga ko yakorewe itoteza n’imvugo ikomeretsa na Past Budigiri kugana ubugenzacyaha (RIB) agatanga ikirego.

Past Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko yashenguwe n’amagambo Past Budigiri Herman yamubwiye

Ubushize Pedezida wa IBUKA Nkuranga Egide yabwiye UMUSEKE ko  bagiye gukurikirana ikibazo cy’itoteza n’imvugo ikomeretsa bishinjwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Itorero ADEPR,  Past Budigiri Herman ko  yabwiye mugenzi we Past Kalisa Jean Marie Vianney wayirokotse.

Uwo munsi  Nkuranga Egide  yavuze ko  nta kopi bigeze babona Past Kalisa yabageneye.

Nkuranga avuga ko agiye gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa  IBUKA, Ahishakiye  Naftali  gukurikirana ibya Past Budigiri ushinjwa  iki cyaha.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naftali  yagiranye n’UMUSEKE avuga ko Past Kalisa Jean Marie Vianney wabwiwe amagambo akomeretsa ko agomba gutanga ikirego mu Bugenzacyaha kugira ngo arenganurwe.

Ati:“Biriya biri mu byaha nshinjabyaha bihanwa n’amategeko, kuva aho abwiriwe ayo magambo, Past Kalisa ntabwo yigeze atanga ikirego mu Bugenzacyaha, niba afite ibimenyetso namugira inama yo kuregera RIB.”

Ahishakiye yavuze ko Past Kalisa ari umuntu mukuru udakeneye ko urwego rumusimbura.

Ati: “Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zirakora kandi twizera ko zizamurenganura.”

Uyu muyobozi avuga ko ubutabera aribwo buzagaragaza ukuri ko Past Kalisa yarenganijwe cyangwa ari ibinyoma.

- Advertisement -

Yavuze ko agomba kwitabaza IBUKA  cyangwa izindi nzego baramutse bamwimye serivisi yifuza.

Ati: “Kugeza ubu ntabwo yatubwira ngo tumwibukirize RIB, kubera ko atigeze abaregera atere intambwe atange ikirego.”

Past Kalisa Jean Marie Vianney warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,  ashinja Past Budigiri Herman  ko  yabwiye  abakozi barenga 100 bari mu mahugurwa i Muhanga ko atigeze arokoka ndetse ko nta muntu wo mu Muryango we  wazize Jenoside.

Amagambo bamwe mu bitabiriye  ayo mahugurwa bemeza ko uyu mushumba yayavuze koko kandi byari saa saba z’amanywa, bongeraho ko  bamwe mu bari aho bahungabanye bakayabwira na Past Kalisa.

Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n’imvugo ikomeretsa  yahakaniye UMUSEKE ko atigeze avuga ayo magambo ko na we ayumvana abantu batandukanye.

Past Kalisa avuga ko yahisemo kwandikira Past Budigiri Herman agenera kopi inzego zitandukanye ashaka ko bikemuka mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.

Kalisa akavuga ko Past Budirigi ashinja itoteza n’imvugo ikomeretsa,  atasubije iyi baruwa mu nyandiko cyangwa akoresheje ubundi buryo, akavuga ko ari agasuzuguro akomeje kugaragaza kiyongera ku gahinda yamuteje.

UMUSEKE wamenye amakuru ko  uyu Past Kalisa Jean Marie Vianney  yiciwe abo mu muryango we batari bake, ndetse ko Umubyeyi we (Maman)  umubiri we utaraboneka kugeza ubu kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.